Bang Media

Reba Video

Shakisha

Rubavu : abana b abakobwa bahawe urukingo rw inkondo y umura

Ababyeyi, abarezi barasabwa gufasha abana b’abakobwa guhabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura bakanarwanya ibihuha biruvugwaho.

Ibi ni ibyasabwe na Kanyankore William, umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Gisenyi ubwo hatangwaga urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bana 70 biga mu kigo cy’amashuri yisumbuye Lycée Notre Dame de Nyundo.

Uru rukingo kandi rukaba rwahawe abandi bana 4373 biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bafite hagati y’imyaka 12 na 14.

Kanyankore akaba yasobanuye ko ubushakashatsi bwerekanye ko abantu 490,000 bahitanwa n’iyi kanseri ku isi abandi 270,000 bakaba bashobora kuyirwara. Iyo mibare ngo ikaba ariyo yateye Leta y’u Rwanda gukingira abana b’abakobwa ku buntu kugirango batahura na yo.

Indi mpamvu ngo ni uko kanseri y’inkondo y’umura iyo itinze kwivuzwa ifata ibindi bice by’umubiri nk’umwijima, ibihaha, amagufa ndetse n’ubwonko. Yagize ati « kenshi mu Rwanda abayirwaye bagera kwa muganga batakibashije kuvurwa. »

Abana b’abakobwa bakaba babanje gusobanuza iby’urukingo kugirango bamarwe impungenge n’ibihuha bagenda bumva hirya no hino.

Umulisa Brigitte, ushinzwe w’ubuzima mu karere ka Rubavu akaba yabamaze impungenge kuko Leta nta kintu kibi izanira abaturage, ati « ibihuha bigomba gucika kuri uru rukingo ahubwo utabyumva neza agasobanuza ».

Uru rukingo akaba ari inshuro ya mbere rutanzwe muri uyu mwaka. Uwaruhawe aruhabwa inshuro eshatu.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego