Bang Media

Reba Video

Shakisha

SIPORO NYUMA Y’AMASOMO NI NZIZA KU MUNYESHURI

Abanyeshuri bakunda gukora siporo ngo bibagirira akamaro ku myigire yabo. Umunyeshuri wiga mu gitondo naho ni mugoroba agakora siporo ngo bibagirira akamaro mu mibereho yabo ya buri munsi ndetse no mu mitsindire yabo.

Nk’uko le Figaro yabitangaje ngo kuba umwana yakora siporo ngo bimugirira akamaro kanini kuko ngo bimufasha kuruhuka mu mutwe, bityo ngo kwiga amasomo ye bikamworohera. Ubushakashatsi bwakorewe mu mashuri 120 ku banyeshuri 7000 bwerekanye ko aba banyeshuri bakuye inyungu muri sporo bakora buri cyumweru mu masaha 2h30 ndetse n’ibikorwa by’umuco bakora amasaha 2 buri cyumweru.

Abanyeshuri bakaba nabo bemeza ko bumva mu mibiri yabo bameze neza, ndetse n’ababyeyi bavuga ko babona ubuzima bw’abana babo ari bwiza kungana na 72% bukaba ngo bwarazamutse ho 20%. Aba babyeyi bavuze ko aba bana bagira appetit, basinzira neza ndetse bakanaryama kare ndetse bakanabana neza n’abandi bana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego