Bang Media

Reba Video

Shakisha

South Africa-Umugore yakoze agakingirizo gafite amenyo

agakingirizo-amenyo-teeth-condom
Muri Afurika y’Epfo umudogeterikazi witwa Sonnet Ehlers yavumbuye agakingirizo kazajya karengera abagore mu gihe cyose bazaba basagariwe.Agashya ntabwo ari uko uyu mugore yavumbuye agakingirizo ahubwo agashya ni yavumbuye agakingirizo gafite amenyo.

Iki gitekerezo Sonnet Ehlers yakigize ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko.Ngo icyo yagitewe cyane cyane n’umukobwa mugenzi we wamubwiye ko guhungabana kwe kwatewe no gufatwa ku ngufu aho yagize ati “ Sha iyo nza kugiramo amenyo epfo iyo."

Ayo menyo y’agakingirizo ashobora kuruma igitsina cy’umugabo uzaba asagariye umugore amufata ku ngufu.Aka gakingirizo gakoze ku buryo budasanzwe kakazajya kambarwa n’umugore nk’uko basanzwe bambara udukingirizo tw’abagore igihe cyose yumvako ashobora kuza gusagarirwa n’umugabo akamufata ku ngufu.

Umugabo uzajya wibeshya akabonana n’umugore wambaye aka gakingirizo kitwa Rape-aXe ngo ashobora kuzahura n’akaga gahambaye kuko kazajya kava mu mugore ahubwo gahite gafata ubwambure bw’umugabo kaburume rubure gica.

Umugabo uzaba waguweho n’akaga agakurura ako gafuko ashaka kugirango kamuveho, aho kumuvaho ahubwo kazajya karushaho kumufata cyane.Uzaba yafashwe n’aka gakingirizo gafite amenyo ntashobora kuba yakwihagarika kuko kazaba kamushegeshe igitsina ndetse kakinize.

Kugirango karekure aho kafashe bizajya bisaba ubuhanga buhambaye bwa muganga ku buryo uwagezweho n’ayo mahano azahita amenyekana bityo bikorohera ababishinzwe kumenya uwakoze ayo mahano.Utu dukingirizo dutangirwa ubuntu ariko bikaba biteganyijweko tuzajya tugurishwa amayero abiri.

Igihugu cya Afurika y’Epfo kiri mu bihugu bifite abagore benshi bafatwa ku ngufu nk’uko byatangajwe na Human Rights Watch mu nyigo yakoze mu mwaka w’ 2009 aho 28% by’abagabo babajijwe basubijeko bigeze gufata abagore ku ngufu.

Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa internet rwa Zigonet.com ndetse n’urwa lesquotidiennes.com.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego