Bang Media

Reba Video

Shakisha

Suisse: Ku myaka 66 yabyaye impanga

abana b impanga
Umugore w’imyaka 66 mu Busuwisi aherutse kubyarira mu bitaro bya Grisons impanga, Micheal na Joshua nk’uko tubikesha ikinyamakuru Sonntags-Blick. Ibi bikaba bigize uyu mukecuru umumama ushaje kurusha abandi mu Busuwisi.

Ibi bintu byasaga nk’aho bidashoboka mu myaka 7 ishize, bitangiye kuba nk’aho byeze nk’aho kuva mu 2005 hamaze kugaragara abagore benshi babyara barengeje imyaka 60.

Nyuma y’Umunyarumaniyakazi, Abanyamerikakazi 2, Umwongerezakazi, Umufaransakazi, Umunyaturukiyakazi, Umunyespanyekazi n’Umuhindekazi w’imyaka 70 n’Umunyaburugariyakazi w’imyaka 62, ubu hagezweho Umusuwisikazi wabyaye impanga ku myaka 66 n’ubwo yabyaye abazwe.

Mu Busuwisi, abagore 4 byibuze babyaye nyuma y’imyaka 60 mu myaka 5 ishize. Ubusanzwe umuhigo w’umuntu wabyaye akuze cyane mu Bufaransa wari ufitwe n’umugore w’imyaka 62 wabyaye umuhungu muri 2001, naho umuhigo w’isi ufitwe n’Umuhindekazi w’imyaka 70 wabyaye impanga mu 2008

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego