Bang Media

Reba Video

Shakisha

UBURYO 3 BWA KAMERE MU KWIRINDA INDWARA Y’UMUTIMA.

Ibihumbi by’abantu buri mwaka byicwa n’indwara y’umutima, abahanga batangaza ko mu mwaka w’2030 amafaranga yo kwita ku bantu bafite ibi bibazo uzikuba inshuro eshatu Muri iyi nkuru turagaragaza neza uburyo butatu bwa kamere wakoresha kugira ngo wirinde ubu burwayi udakoresheje imiti yo mu mafarumasi.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umunyamerika umwe muri batatu aba afite uburwayi bw’umutima amafaranga amuvura akaba azava kuri miriyari 273 z’amadorari kugeza kuri 818. umuyobozi uhagarariye ishyirahamwe ryabarwayi b’umutima mu Leta zunze ubumwe z’Amerikia Paul Heidenreich yavuze ko amafaranga ajya mu kwivuza no kwirinda ubu burwayi arimo kwiyongera bitandukanye cyane no myaka 20 yashize.

www.naturalnews.com ivuga ko hari amahirwe kuko hari uburyo 3 bwo kwirinda ibi bibazo ndetse byakwifashishwa n’ubirwaye.

1. Gufata indyo iboneye, kwirinda gufata inyama(zirimo ibinure byinshi) cyangwa sosiso ; abahanga mu by’ubumenyamuntu muri kaminuza ya Havard bavumbuye ko 1,8 mu bipimo bita ounces by’urugero bifatwa by’inyama byongera ibyago byo kurwara bingana na 42 %.bakavuga ko umuntu yakwirinda kurya ibiryo byokeshe.

2. Gukora imyitozo ngororangingo, ubushakashatsi bugikorwa na n’ubu bukaba bwaragaragaje ko iyi myitozo ari myiza ku muntu urwaye umutima kuko bigabanya umuvuduko w’amaraso.bakavuga ko nibura gukora urugendo buri munsi byibura rungana n’isaha imwe mu cyumweru.

3.kwirinda umunaniro (strees) ukabije nyuma yaho abashakashatsi batangaje ko ari byiza kwirinda ibintu uzi bigutera umunaniro ukabije ndetse ukamenya uko ubyivanamo.muri byo hakabamo gukora imyitozo yo guhumeka byimbitse ,yoga, n’iyindi myitozo yibanda ku manya y’ubuhumekero.

Tubibutse ko mu mwaka w’2006 ubushakashatsi bwagaragaje ko imiti yo muri farumasi idakiza indwara y’umutima ahubwo ifasha uwurwaye kuramuka bakagaragaza ko nibura 200 % by’abarwayi b’Abanyamerika bicwa n’ubu burwayi nyuma yo gukoresha nibura amadorari agera ku bihumbi 800.

abagize iri shyirahamwe ry’abarwayi b’umutima muri Leta zunze z’Amerika bakaba batangaza ko indwara y’umutima ariyo yica abantu ku mwanya wa mbere bakaba ari n’aba mbere mu kugura iyi imiti, ibi bavuga ko atari byo bituma bakira iyi ndwara ahubwo bakavuga ko ari byiza kuba wafata izi ngamba zo gukoresha uburyo bwa kamere mbere yuko urwara mu rwego rwo kwirinda kuzasohora amafaranga menshi wivuza ubu burwayi budakira.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego