Bang Media

Reba Video

Shakisha

Uburyo 6 bwo kwitwara mu munsi mukuru wateguwe ku kazi

Ni byiza gushyira mu mutwe uburyo ugomba kwitwara mu munsi mukuru wo ku kazi. Ntabwo wakwishima ubaye umutwe w’amagambo w’ibyo abakozi bagenzi bawe bazavuga ku wa mbere. Ugomba kwishima muri uwo munsi mukuru kandi ntiwikoze isoni na cyane cyane ko uba uri imbere y’abakoresha ndetse n’imiryango yabo. Tugufitiye uburyo butandatu wakoresha.

1. IRINDE GUSINDA

Gusinda ni ikintu gishobora kukubaho kandi kigatuma ukora ibidakorwa. Buri uko unyweye inzoga ukumva ni nyinshi vanga n’amazi. Kandi niba uzi ko unywa inzoga ukore uko ushoboye uze mu munsi mukuru wariye. Ntabwo muri fete y’akazi ariho uje gushirira icyaka nywa nke nibiba ngombwa nyuma uze kwigurira izindi ariko wavuye mu munsi mukuru mu cyubahiro cyawe.

2. EGERA ABAKOZI MUDASANZWE MUHURA CYANE MU KAZI

Gerageza usange abakozi mudakorana , mudahura mu kazi kanyu ka buri munsi . Kuko ni uburyo bwiza bwo guhura mukamenyana kuko mu bundi buzima buri wese abafite akazi kenshi.

3. IRINDE GUSEBYA MUGENZI WAWE

Irinde kuvuga mugenzi wawe nabi. Ufatwa nabi iyo utangiye uvuga umukozi mukorana, abantu bagutega amatwi ariko mu by’ukuri bakakugaya. Gerageza kuvuga ibiganiro bijyanye n’uburyo mwateza imbere ikigo mukorera, ibyo mwagezeho, ereka abo mukorana umugore wawe cyangwa inshuti yawe, cyangwa se muvuge kuri film yasohotse cyangwa match ariko mwirinde gusebanya. Niba muvuze mugenzi wanyu mukorana abe ari kumushima mu mikorere ye

4. IMYAMBARIRE

Gerageza kumenya imyambarire isabwa ariko uza wambaye niba uri umugore wirinde kuza wambaye sexy cyane cyangwa se kuza wambaye imyenda myiza cyane ikabije kurusha iyo abandi baje bambaye. Niba uri umugabo ntuze wambaye ikabutura, ingofero n’ibindi keretse niba mwakoze picnic .

5. HAGERERE IGIHE

Iyi ni fete y’akazi ntabwo ari boite niyo mpamvu kuza kare ari byiza bituma abantu babona ko wabihaye agaciro ndetse bigatuma ukurikirana gahunda zose kandi si byiza ko uza usanga abandi bicaye ari wowe wakererewe ndetse bizagufasha nuzanagenda kare abantu batabifata nabi.

6. FASHA BAGENZI BAWE

Niba ubona hari mugenzi wawe atangiye kunywa inzoga nyinshi gerageza utume arekeraho cyangwa umuhe amazi , niba ubona hari uwasinze shaka uburyo umutahana ataraseba imbere y’abagenzi be n’abakoresha be.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego