Bang Media

Reba Video

Shakisha

Uburyo Burindwi budahwitse Bwo Gukoreshamo Amafaranga

Uburyo ukoresha amafaranga yawe bishobora kukugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi. Kandi ibyo utekereza ko bikongerera ibyishimo (imodoka nshya, televiziyo nini, imyenda myiza, gusohokera ahantu heza) bishobora kukongerera umubabaro mu gihe ubuze amafaranga yo gukoresha ku bibazo bya ngombwa (kwivuza, kurya cyangwa kwishyura inzu)

Nta na rimwe uzabona amafaranga ngo wumve araguhagije ni yo mpamvu yaba umukozi wo mu rugo uhembwa ibihumbi 10 kugeza ku muyobozi uhembwa miliyoni, bose baba barira ngo ukwezi ntikurashira ngo bahembwe. Yego ntitwavuga ko banganya imibereho ariko buri umwe aba yumva amafaranga afite atari bumurangirize ibibazo kuko uburyo bwo kubaho bugenda buhinduka .

Ntukamare amafaranga yawe kuri compte, kabone n’iyo waba ufite ibibazo bingana bite ujye ufata byibuze 1/10 cy’umushahara wawe cyangwa cy’amafaranga ubona ukibike . Noneho ahubwo ugende wandika ku rupapuro ibibazo by’amafaranga ufite bitewe n’uko byihutirwa ariko ugenda ubikemura buri kwezi ariko nk’umuntu ukora kurwaza umwana ukajya kuguza n’ubundi wenda hari amadeni ufite ntabwo ari inama twakugira,

Ikindi ujye umenya uko ukoresha amafaranga yawe utayasesagura . Kandi ntukigwizeho amadeni. Aha twavuga cyane nko ku badamu nibo usanga akenshi basaba ideni kugira ngo bagure imyenda kandi bafite garde robe yuzuye imyenda cyangwa ugasanga ari gusaba ideni ryo kugura amahereni/inkweto kandi hari ni byo adakoresha. Mbere yo gusaba ideni banza urebe niba icyo kintu cyihutirwa ku buryo utategereza,

Hari umuntu wishimira kubona yasesaguye amafaranga ye Hoya ntawubyishimra ariko nibyo abantu benshi bakunda gukora. Gusesagura amafaranga yawe bishobora kukugiraho ingaruka ku mutungo wawe no ku buzima bwawe buzaza. Uburyo bworoshye bwo kureka gusesagura amafaranga yawe ni ukumenya uburyo bayasesagura.

Uburyo 7 budahwitse bwo gukoresha amafaranga yawe :

1. KWISHYURA IBINTU BITARI MURI GAHUNDA

Irinde ibintu bituma wishyura amande y’ubucyererwe, kubera gusa uburangare bw’ikintu washoboraga gukorera igihe cyangwa se ukaba ufite ideni risaba inyungu uko ucyerewe ugasanga ntuhise wishyura kandi wari ufite uburyo bwo kubikorera igihe ariko kubera uburangare. Cyangwa se ugasanga ubundi ukoresha taxi minibus ariko kubera ubucyererwe ugasanga wishyuye moto yikubye inshuro ebyiri cyangwa eshatu ayo watangaga cyangwa se uteze taxi voiture kandi washoboraga kuhagenda na taxi.

2. GUSOHOKERA AHANTU HAHENZE KENSHI

Ni byo iyo umuntu akora aba ashaka kubaho neza abone ko ataruhira ubusa ariko gusohoka buri weekend cyangwa buri kwezi biba ari ugusesagura.

3. GUFATA ABONNEMENT MU BINTU BIDAFITE AKAMARO CYANE CYANGWA SE NTUYIKORESHE

Hari igihe usanga umuntu yarafashe abonnement yo koga cyangwa ya gymtonic ku kwezi cyangwa ku mwaka kandi icyo gihe kigashira ntacyo ayikoresheje, ugasanga kubera ko bagenzi be bafite aboonement ya DSTV akayifata kandi nta mwanya afite wo kuyireba, umwanya agera mu rugo aba ari ukuryama na match niba ayikunda ugasanga ajya kuyirebana n’inshuti cyangwa se ugasanga niba ari umuryango abana bose baba muri internant, ababyeyi nabo nta bwo babikunda.

4. KUGURA IBISINDISHA N’AMATABI

Hari igihe usanga umuntu agenda mu kabari agasengera ngo kugira ngo abantu babone ko ari umukire cyangwa se ko akunda abantu kandi abo agurira nabo bakora ndetse bafite amafaranga bwacya mu gitondo akabyuka aguza cyangwa se akabura amafaranga yo guhemba umukozi we. Ikindi itabi ryica ubuzima bwawe ariko ritwara amafaranga, uyu munsi bara amatabi unywa ku munsi nayo ugenda uha abantu kuko abantu banywa amatabi bakunda kuyasangira ukube iminsi 31 urebe ukuntu amafaranga ukoresha mu kwezi kubera itabi ari menshi

5. KUGURIRA AHANTU HAHENZE

Ugasanga umuntu agiye kugurira ahantu hahenze ibikoresho byo mu rugo ,imyenda cyangwa ibindi kandi hari ahandi hantu babigurisha ku giciro cyo hasi ibintu bimwe.

6. KUGURA IBINTU NGO KUBERA MARK YABYO

Ugasanga umuntu ngo njye ibintu byose nambara bigomba kuba bifite mark iyi niyi ariko wibuke ko hari igihe ubyambara abantu ntibanabimenye ko ari mark ariko ikindi wibuke ko hari n’imyenda wakwambara ifite mark ariko ntihagire uyibona. Niba ubikunda ibintu bifite mark gura ibintu bike biyifite ariko ntuhore ubigura kuko bikumarira amafaranga .

7. GUFATIRA IDENI IKINTU KITIHUTIRWA

Ugasanga umuntu afashe ideni ryo kugura imodoka afite indi agenderamo ngo n’uko ari yo igezweho cyangwa n’uko kanaka ayifite kandi wenda iryo deni azaritangaho n’inyungu kandi yashoboraga kugenda abika amafaranga ahubwo akazayigura yagwiriye , aha dutanze urugero rw’imodoka ariko ibi biba ku bintu byinshi : imyenda, televiziyo, laptop, telephone igezweho cyangwa se umuntu agafata ideni ryo gukora ubukwe buhenze cyangwa undi munsi mukuru kugira ngo abantu babone ko ari umukire n’ibind

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego