Bang Media

Reba Video

Shakisha

Uburyo bwo gutegura inyama z'inkoko mu minota itanu gusa

Igihe wihuta ushobora guteka inyama z’inkoko mu mwanya muto cyane.

  1. Ufata inyama z’inkoko ukazikatamo uduce duto tureture ukazikuraho amagufa
  2. Ugafata imboga zirimo
  3. poivron, courgette, karoti, tungurusumu na tangawizi
  4. na byo ukabikatamo uduce duto.
  5. Nyuma yo gukata inyama n’imboga, ushyira ipanu ku ziko ikomeye itari iy’ibati, igashyuha cyane ugashyiraho amavuta atarakoreshejwe utagabanyije umuriro.
  6. Iyo amavuta ahiye ushyiramo za nyama witonze kubera umuriro mwinshi.
  7. Ugahita utangira kugaragura kuko izo hasi zihita zishya zikigera mu mavuta bitewe n’umuriro mwinshi, iyo zitangiye kuba umweru ziba zitangiye gushya noneho ushyiramo za mboga ukavanga .
  8. Ugasukamo soya sauce ugakomeza guhindura kugeza imboga zihiye ariko bitari cyane wirinda ko zitakaza ibara ryazo.

Muri izi nyama nta mazi ajyamo kuko iyo imboga zihuye n’umunyu wo muri soya sauce zibyarira amazi.

Ibi byose bishobora gukorwa mu minota itanu gusa iyo ufite umuriro waka neza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego