Bang Media

Reba Video

Shakisha

Uburyo wagirana imibanire myiza n’abakozi mukorana

Kugirana imigenderanire myiza n’abo mukorana ntacyo bisaba bijya kumera nko mu buzima busanzwe, ni nko gushaka inshuti mu bo musengana, mu baturanyi n’ahandi. Ugomba kumenya gusa uburyo abantu mukorana bateye n’imyumvire yabo.

Mu kazi niho umuntu amara umwanya munini niyo mpamvu nubwo akazi kawe kaba tari keza iyo ugize inshuti mu kazi bishobora gutuma ku kazi wajyaga ujya wiganyira ugenda uhishimiye. Uburyo ushobora kugirana imibanire myiza n’abakozi mukorana

1. NTUKINGINGE

Burya mu gushaka ubucuti ubwo ari bwo bwose yaba mu kazi cyangwa mu rukundo rw’abahungu n’abakobwa ntabwo ari byiza kwinginga. Menya kumva bagenzi bawe , umva ibyo bakubwira , kandi ntuzagendere ku byo uzasanga bavuga umuntu kuko hari igihe usanga hari ibibazo byabaye hagati yabo utagomba kwivangamo.

2. KORA IBINTU BITUMA ABANTU BAKUBAHA

Bumwe mu buryo bwo gutuma ugira inshuti nyinshi . uziyubahisha mu kazi kawe icya mbere uzabishyira mu bikorwa wuzuza neza inshingano ushinzwe, uburyo witwara mu kazi ,ni uburyo wubaha abo mukorana.

3. GERAGEZA KUMVA BURI WESE

Mu kazi haba abantu b’imico itandukanye. Ntabwo byoroshye kumva imico ya buri wese. Ni ukuvuga ngo menya ko udafite imico nk’iyabo kuko muba mutaravuye hamwe nk’uko nawe ufite defaults, umva n’abandi ko mugomba kudahuza muri byose.

4. NIBA HARI ICYO WEMEYE GUKORA GIKORE

Hari igihe umuntu akwemerera ngo azakorera ikintu runaka yarangiza ntagikore ariko niba uwo mukorana agusabye servise gerageza uyikore kandi niba ubona utari bubishobore musobanurire ko ufite akazi kenshi utazabishobora aho kugira ngo umubeshye.

5. SABANA

Niba uhuye n’uwo mukorana mu nzira, muri ascenseur, muri cafetearia musuhuze , umuganirizeho gato ariko utamurambiye. Umubaze amakuru y’umwana we cg se umugore/umugabo niba amufite . Ibi ni uburyo bwo kwerekana abo mukorana ko usabana ndetse ko ubitaho.

6. ITABIRE IBIKORWA BY’ABANDI BAKOZI

Niba hari gahunda abakozi bagenzi bawe bapanze yijyemo. Niba bafashe gahunda yo gusohokera ahantu ushobora kuba utabikunda cyangwa utanywa inzoga kandi abo mukorana bo ari byo bakunda wowe hagere byibuze iminota mike babone ko utabapinze cyangwa se wabasuzuguye cyangwa se ngo ubereke ko wowe mupfana akazi nyuma y’akazi ntacyo mwakorana.

7. UBAHA BURI WESE

Gerageza kubaha buri wese n’ubwo hari abantu bitwara nabi ubona nta cyubahiro baba bakwiye ariko wowe gerageza kubaha buri wese kuko muhuriye ku kazi niyo mpamvu mugomba gukorana neza naho ubundi ntabwo bagomba kugira imico myiza cyangwa se ngo bose bagomba kugira imyumvire nk’iyawe. Cyangwa se ngo usuzugure uwo mukorana ngo kuko umuruta mu rwego rw’akazi, ubaha buri wese .

8. KUMENYA GUKORANA NEZA NA BAGENZI BAWE

Gira ubushake bwo gukorana neza mu buryo bwiza na bagenzi bawe. Ibi bikaba bisobanura kwemera gukosorwa, , gukorera mugenzi wawe icyo yagusabye mu gihe ubishoboye, ndetse no kumenya gukorera muri team ntiwumve ko ari wowe ushoboye ibintu byose.

9. FASHIRIZA MUGENZI WAWE IGIHE

Niba hari icyo uwo mukorana yagusabye kumuha cyangwa kumufasha wimubwira ngo ugaruke nyuma kandi uzi ko wenda dossier yagusabye boss ariho arayimwaka, raporo wigeze gukoraho runaka ayishaka ku buryo bwihutirwa cyangwa se amafaranga yagusabye agomba kuyakoresha mu buryo bwihuse. Niba kandi utarabibona , byibuze mubwire ngo gahunda dufitanye ndacyayibuka ariko hari ibyo ntarabona yumve byibuze ko utamusuzuguye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego