Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ubushakashatsi:Ibikeri bimenya ko umutingito ugiye kuba

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko igikeri kiri muri bimwe mu bisimba bishobora kuranga ko umutingito ugiye kuba.

Mu bihugu bigenda bibamo imitingito myinshi, haba uburyo butandukanye bwo gucunga ibiza, ubwo buryo iyo bukozwe neza, bakabasha gucunga neza ko umutingito cyangwa iruka ry’ikirunga bigiye kuba, babasha kurinda ubuzima bw’abantu.

Ibyo byabayeho mu bihugu nka Turukiya ubwo abantu bitegerezaga uko inyoni zahungaga zisakuza, ntibabyitaho cyane, umutingito ubaye bahunga bagana aho zagannye bituma ingaruka z’umutingito zitabageraho cyane.

Na none mu bihugu nk’Ubushinwa iyo abahanga bitegereje inkoko n’imyitwairire yazo babasha kumenya ko umutingito uri hafi. Ubu igikeri nacyo kigiye mu mubare w’ibisimba bizajya byifashishwa mu kuranga umutingito.

Ubwo abashakashatsi bari bibereye mu buvumbuzi bwabo ku bijyanye n’imyitwarire y’ibikeri mu gihe cy’ukwezi gusanzwe, mu gace ka Aquila mu Butariyani, baje kubona ko 96% by’ibikeri by’ibigabo byahunze ahari hateye amagi, aho hakaba hari haherereye muri Km 74 h’izingiro ry’umutingito, mu minsi itanu mbere y’uko uba.

Mbere y’iminsi itatu ngo umutingito ube, nta gikeri cyarangwaga muri ako karere. Nk’uko bisobanurwa n’abahanga bo muri Kaninuza ya Open, ubusanzwe nta gikeri cy’ikigabo gita ahantu hatewe amagi kugeza igihe aturagiwe.

Ibyo bikeri byaba byarahunze ubwo byari bitangiye kumva kuyega kw’isi kutumvikana ku muntu, kimwe n’ugupfupfunuka kwa za gazi ziva mu butaka. Nyuma y’umunsi umwe, uwo mutingito ubaye ibikeri byaragarutse.

Abo bahanga mu gutungurwa n’umutingito n’uburyo ibyo bikeri byagiye bihunga babashije kuvumbura imyitwarire yabyo mbere, mu gihe umutingito urimo uba ndetse na nyuma yaho.

Nk’uko byagiye bigarazwa mu bushakashatsi, ibikeri biri mu bisimba byatuye ku isi kuva mu myaka miliyoni 450 zishize, bikaba byaragiye byimenyereza uko ibihe byagiye bihinduka. Uko kumenyera kukaba ari intandaro y’ibikeri yo kumva ibiza nk’umutingito mbere y’uko biba.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego