Bang Media

Reba Video

Shakisha

UBUSOBANURO BW’URUTOKI WAMBAYEHO CYANGWA WAMBITSWEHO IMPETA

Impeta, kimwe mu bintu byinshi byubahwa, bihenda kandi bifite ibyo bisobanuye cyane cyane mu barushinga ndetse no mu bateretana, ngo burya zifite icyo zisobanuye no mu buzima busanzwe bw’uzambaye n’uzambitse n’ubwo ngo hari bamwe bazambara nk’umurimbo batitaye ku cyo zaba zisobanuye bitewe n’intoki bazambayeho cg bazambitsweho.

Mu bikuru bitanga ubusobanuro bw’impeta ngo urutoki impeta iba yambaweho ni ikintu gikomeye mu bitanga ubusobanuro bw’impeta umuntu aba yambaye. Ngo abenshi mu bakiri bato (abajeni) b’ubu bakunze kuba bambaye impeta ku ntoki zitandukanye kandi ngo ubajije benshi muri abo bakubwira ko ngo bayambaye nk’umurimbo gusa.

Nyamara ngo kuva aho impeta zatangiye kwambarwa mu myaka ya kera cyane ndetse no gutangwa nk’impano ikomeye (ancient Egypt) ngo buri rutoki ruba rufite ubusobanuro bwarwo iyo umuntu arwambayeho cg arwambitsweho impeta.

ESE KUKI UBUNDI IMPETA ZIBA ZIKOZE MU ISHUSHO Y’URUZIGA ?

Ngo ikindi wamenya ku mpeta gikomeye cyane ni uko forme y’uruziga impeta zose ziba zikozemo, atari ikosa bakoze cyangwa ngo bibe ari ibintu byagwiririye ababitangije. Ngo iyi forme y’uruziga ijyanye n’imyizerere y’uko ubuzima buteye (bugenda bwizenguruka).

Iyi shusho y’uruziga kandi ngo isobanuye ubuziraherezo. Ngo hari ndetse n’abizera ko iyi shusho isobanura izuka rya roho. Ngo ubuzima bwa muntu ndetse na gahunda ze ni nk’uruziga. Buri umwe muri twe afite ibyo akora bijya kumera kimwe buri munsi : Tujya ku kazi, tugataha, tukaryama, tukabyuka bucyeye tugakomeza gutyo gutyo mu buzima bwa buri munsi. Ngo iyi niyo shusho y’uruziga impeta zikozemo igereranywa n’uku ubuzima bumeze.

UBUSOBANURO BWA BURI RUTOKI WAMBAYEHO IMPETA

Urutoki rw’igikumwe

Ngo uru rutoki rusobanura ubushake mu muntu ( the will power), gushaka kugira icyo ugeraho cyangwa uhindura mu buzima bwawe cg bw’abandi buri imbere. Ngo mu gihe uhawe impeta cg ukambikwa impeta kuri uru rutoki, ngo ni nko kubwirwa ko ufitiwe icyizere mu buzima bwawe buri imbere kandi ko ugomba guhora ushaka ibyiza imbere yawe. Iyo mpeta rero ni nk’iyo kugufasha guhora ushaka gukora ibyiza mu buzima bwawe.

Urutoki bita MEME(rwa kabiri uvuye ku gikumwe)

Ngo uru rutoki rwerekana ubuyobozi (leadership), igitinyiro (authority) n’ubushake bwo gukora (ambition). Ngo uru rutoki rwerekana ububasha n’ubutegetsi. Ngo ibi bifite inkomoko mu myaka ya kera cyane aho abami bari bakomeye cyane bakundaga guhora bambaye kuri uru rutoki.

Ni ukuvuga ko rero impeta wambitswe cg wabwiwe kwambara impeta kuri uru rutoki, uba ubwiwe ko iyo mpeta ari iyo kukwifuriza cg kuguha courage mu buyobozi n’ububasha byawe.

Urutoki rwa Musumbazose (rwo hagati)

uru rutoki ngo mu bihugu bimwe na bimwe nirwo rwambarwaho impeta y’ubafiyanse. Uru rutoki ngo ruvuga ko umuntu ari umwe mu bandi benshi. Gusa ngo mu bindi bihugu ni nko kukubwira ko uri wenyine ukwiye gushaka undi muntu mwasangira ubuzima. Kwambara impeta kuri uru urutoki ngo ni ukuvuga ko ukeneye gusangira ubuzima n’undi muntu.

Urutoki rwa mukubitarukokwe (urwmbarwaho impeta ya marriage)

Uru rutoki rwo ku kaboko k’ibumoso, ngo rufite inzira igera ku mutima. Iyi ikaba ari nayo mpamvu bambaraho impeta y’urukundo rw’iteka (impeta ya marriage). Kwambikwa impeta kuri uru rutoki byerekana urukundo kandi ko witaweho iteka (love and affection forever). Gusa ngo kwambara cg kwambikwa impeta kuri uru rutoki ariko rw’akaboko k’iburyo, bisobanura ko wifurizwa gukomeza kwizera ibyiza mu buzima buri imbere.

Urutoki rwa nyangufi nyirazo(agahera)

Ngo uru rutoki rwerekana imibanire n’abandi (relationships with others). Ngo kwambara cyangwa se kwambikwa impeta kuri uru rutoki byerekana ko wifurizwa cg wishimira gukomeza kubana n’abandi n’ inshuti, cyane cyane biganisha kuri marriage. Ngo iyi mibanire kandi iba ireba ku bu muntu no ku bintu.

Ngo kubera ibyinshi impeta zivuga cg zisobanura mu bihugu byinshi bitandukanye, zifatwa nk’ingirakamaro za mbere mu ma” bijoux” yose akoreshwa. Niba rero ushaka gutanga impeta, kwambara cg kwambikwa impeta, jya ubanza wite ku rutoki uyambaraho cyangwa se uyambikaho umuntu bitewe n’icyo ushaka ko impeta yawe isobanura. Nta kabuza rero urutoki uzaba wambayeho cg wambitseho undi muntu impeta, bizaba bifite icyo bisobanuye ku bakubona cg ku bamubona.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego