Bang Media

Reba Video

Shakisha

UKO ABATUYE ISI BAGIYE BIYONGERA KUGERA KURI MILIYARI 7

Turebye kuri video yashyizwe ku rubuga rwa Population reference bureau, dusanga byarasabye imyaka ibihumbi 30 kugirango abatuye isi bangane na miliyari 1. Icyo gihe hari mu 1800.

Mu 1930, nyuma y’imyaka 130, nibwo abatuye isi bikubye kabiri, bagera kuri miliyari 2.

Mu myaka 30 gusa, nibwo noneho isi yahise yuzuza milyari eshatu. Hari mu 1960.

Noneho abatuye isi batangiye kwiyongera cyane, ku buryo mu myaka 14 gusa, ni mu 1973, aribwo abatuye isi babaye miliyari 4.

Kuva mu 1973, nanone abatuye isi biyongereho indi miliyari imwe mu gihe cy’imyaka 14 gusa. Noneho mu myaka 12 nyuma yaho, ni mu 1999, nibwo abatuye isi buzuye miliyari 6. None nanone mu myaka 12 gusa, ubu mu 2011, twongeye kwiyongeraho miliyari imwe y’abantu, twuzuye miliyari 7 !

Igitangaje ni uko usanga ubwiyongere bw’abaturage bwaragabanyutse, ntibukiri ku kigero nk’icyo bwariho mu gihe cyashize, nyamara abantu baranga bagakomeza bakiyongera. Mu 1960, abatuye isi ngo biyongeraga ku kigero cya 2.1% mu gihe ubu twiyongera ku kigero cya 1.2%.

Ibi ngo byaba byaratewe n’uko uburyo abantu babaho bwabaye bwiza, nyuma imiti y’indwara zitandukanye ikagenda ivumburwa, ndetse abantu bagezwaho amazi meza, ku buryo abantu batari bagipfa uko babonye, ahubwo batangira kubaho igihe kirekire.

Abagore benshi bitabiriye gahunda zo kuboneza urubyaro hirya no hino kw’isi, bituma ubuzima bwabo bukomera, ndetse ngo n’abana batangira kwandikishwa mw’ishuri ari benshi.

Ni uko haba habaye icyo bita Demographic Transition, aho bantu batangiye kubyara abana bake, ariko kandi bakabaho igihe kirekire. Ariko ibi ntibibujije ko Demographic Transition iba iteye ukwayo bitewe na buri gihugu.

DEMOGRAPHIC TRANSITION

Uko Demographic transition yakozwe mu bihugu byateye imbere, usanga bitandukanye cyane no mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Dufashe ingero tugahera mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda turimo, hanyuma tugafata ingero twareberaho ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nka Afghanistan, Uganda na Zambia, usanga muri ibi bihugu byacu tubyaraga abana benshi, ariko kandi n’abapfa nabo bagakomeza kuba benshi, bityo tukaba dufite abaturage benshi bagizwe n’abana bato cyangwa se urubyiruko, ugasanga nta basaza tukigira, cyangwa se ugasanga ari bake cyane.

Hari ibindi bihugu, n’ubwo bitaragera ku rwego rw’ibyateye imbere, ariko usanga ubuzima bwaho bumaze kuba bwiza ugereranyije n’uko byahoze, ku buryo usanga bitakibarirwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Dutanze ingero, twafata nka Iraq, Ghana na Guatemala. Muri bene ibi bihugu ho, usanga Demographic Transition yaho yari iteye ukundi. Ubwiyongere bw’abaturage buracyari hejuru, ariko kandi bo ntibakicwa n’ubusa.

Noneho rero muri ibi bihugu bigana ku byateye imbere, harimo ibindi nka India, Malyasia na Gabon, aho usanga noneho bo baraboneje urubyaro, ntibakibyara cyane, ariko kandi n’ikizere cy’ubuzima cyabaye cyiza, ubu babasha kubaho igihe kirekire. Bityo abantu muri ibi bihugu baracyiyongera cyane n’ubwo babyara bake, ibi bigaterwa n’uko bagifite abaturage benshi bakiri batoya kurusha abashaje.

UBWIYONGERE MU BIHUGU BYATEYE

Tugere ku byateye imbere rero, maze dufate ingero nka Germany. Japan na Brazil. Uretse ko ibi bihugu aribyo bike mw’isi, ariko muri ibi bihugu ho usanga abavuka n’abapfa basigaye bangana, mbese nta bwiyongere bugihari, abaturage baguma bangana uko bangana, cyangwa se ugasanga ahubwo bagabanyutse, igihe haba hapfuye benshi kurusha abavutse.

NIBA TUTAKIBYARA NKA KERA, KUKI ABATUYE ISI BIYONGERA CYANE KURUSHA KERA ?

Turebye ibi byoseeee ! N’ubwo twabonye ko abatuye isi batakiyongera cyane nka kera, ariko turimo turikuba inshuro nyinshi kandi mu gihe gito, kuko usanga ibihugu byinshi kw’isi n’ubwo birimo kwihatira kuboneza urubyaro, ariko biracyatuwe n’abaturage bakiri bato, bakeneye kubyara. Ibyo bihugu rero nibyo byinshi cyane kurusha bya bindi byamaze guhama hamwe, bibyara abangana n’abapfa.

ISESENGURA

Dusesenguye, tugafata urugero mu Rwanda, natwe turabizi ko urubyiruko ari bo baturage benshi dufite. Nitwihatira kuboneza urubyaro, ntibizakuraho ko twiyongera. Tuzakomeza twiyongere kuko abageze igihe cyo gushyingirwa bakabyara uwo mwana umwe, babiri cyangwa se batatu, ni benshi cyane.

Tuziyongera rero kugeza igihe urubyiruko ruriho muri iki gihe ruzabyara, rugasaza, twaba twivuza neza kandi tukagira isuku ntidupfe vuba, maze ba bana twabyaye bazaduhe abuzukuru tukiriho, dukomeze twiyongere kuko bazabyara abuzukuru tutarapfa, hanyuma bamwe babyare abuzukuruza tugihari.

Noneho umubare u Rwanda ruzaba rugezeho muri icyo gihe cy’imyaka nka 50 iri imbere, nidutangira kuboneza urubyaro neza ubungubu, nibwo uzatangira nawo guhama hamwe ntiwiyongere. Icyo gihe abashaje bazatangira kugenda bapfa gahoro gahoro, abari mu kigero cyo kubyara atari benshi cyane baringaniye, babyare abasimbura abapfuye, hanyuma bijye bikomeza gutyo gutyo ; natwe abaturage bacu bahame hamwe !

Ariko tudatangiye kuboneza urubyaro muri iki gihe, ngo tubishyiremo ingufu n’umwete, natwe twazakomeza kuba mu batuma abatuye isi bazagera aho bakayuzura bakabura aho batura mu myaka iri imbere.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego