Bang Media

Reba Video

Shakisha

umubyeyi uhiga abandi mu bugoryi

jamie cumming
Jamie Cumming, w’imyaka 34 ukomoka Dundee, utagira ikintu yinjiza, afite abana 16 ku bagore 14 batandukanye…n’abandi 2 bari mu nzira. Amaze kugirwa « Umupapa wa mbere w’igicucu mu Bwongereza ». Mu minsi ishize, uwahoze ari umugore we w’imyaka 19 aherutse kumubyarira umwana w’umuhungu, ubu hashize ibyumweru 2. Ubu umushuti we bari kumwe, nawe ufite imyaka 19, aherutse nawe kubyara undi mwana w’umuhungu mu minsi 3 ishize. Umukobwa w’imyaka 17 ategereje umwana we wa 17 mu mpera z’uyu mwaka… urutonde rudasiba kongerera imihangayiko nyina wa Jamie Cumming, Lorraine ugira ati : « Birakwiye ko afata inshingano ze. Ateza ibibazo kandi singishoboye kubyihanganira ». Ibyo uwo mukecuru akaba yarabitangarije Daily Mail.

Abana 16 mu myaka 16

Byose byatangiye, hashize imyaka, ubwo umuhungu we yamutangarizaga we n’umugabo we Harry ko agiye kuba papa, ku myaka 17 gusa. Inshuti ye, Kelly Dulley, yabyaye umwana w’umukobwa muri Gashyantare 1995, abantu bose bakaba baratekerezaga ko bagiye gushyingiranwa. Ariko nyuma y’igihe gito umwana avutse, Jamie Cumming yahise atangira umubano na mubyara wa Kelly.

Bamaranye imyaka 10, ariko ntibabasha kubyarana n’ubwo hanabayeho kwivuza kutabyara. Ubwo muri icyo gihe, Jamie yabyaye umwana w’umuhungu we wa mbere mu 1997. Kuva ubwo yaba nyina w’umwana ndetse n’umwana bahise bimukira mu Bufaransa kandi yaba Jamie cyangwa umuryango we ntawongeye kubaca iryera.

Umwana muri Australia

Hafi aho muri ayo matariki, undi mukobwa w’inshuti ya mubyara wa Kelly yatwaye inda ya Jamie. Urutonde rurakomeza…Mu Ugushyingo 1998, yabaye se w’undi mwana nyuma y’ijoro rimwe gusa aryamanye n’umukobwa w’abaturanyi be na nyuma y’imyaka hafi 3, muri Nyakanga 2001, yongeye kuba papa na none.

Amezi 14 nyuma y’aho, umwana we wa 6 nawe w’umuhungu yaravutse, ariko noneho Jamie aha nyina w’umwana amafaranga make atarigeze ayaha abandi bagore be babanje kumubyarira. Nyuma y’amezi make yakurikiye, undi mwana w’umuhungu yakurikiyeho, undi nawe wa munani arakurikira muri 2002.

Muri 2004, Jamie yatangiye umubano mushya n’undi mugore baje kubyarana abana 3, umwe w’imyaka 7, uw’imyaka 2 n’uruhinja rw’amezi 13.

Umwana wa 10 wa Jamie yavutse mu Ukuboza 2007 akurikirwa n’uwa 11 nyuma y’amezi 5. Uyu mugabo ubusanzwe ufite abavandimwe 5 na bashiki be, yanabashije kugira umwana uba muri Australia ufite nyina bigeze guhura akaza gusubira iwabo muri Australia amaze kubyara.

Umubyeyi gito

Nyina wa Jamie, Lorraine, agerageza guhura n’abuzukuru be akanabareba kenshi. Ariko bimutera ipfunwe kuba umuhungu we yanga kurera neza ndetse ntiyite no kumenya ibyo abana be bakeneye ngo abibahe. Kenshi umunsi wa Noheri awizihizanya na bamwe mu bakobwa yamenye, ndetse rimwe na rimwe a;afaranga ye akagenda ku mpano aho kugenda ku myambaro cyangwa ku biribwa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego