Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umubyibuho ukabije utera indwara y’umutwe udakira

big fat woman

Kubyibuha cyane biri mu bintu bishobora guhungabanya ubuzima bw’umuntu cyane cyane iyo abyibushye ibice bimwe na bimwe bigize umubiri.

Dr Uwiragiye Joseph ushinzwe ibijyanye n’imirire muri CHUK, avuga ko kubyibuha cyane birengeje urugero bitera indwara y’umutwe udakira bakunze kwita (migraine).

Dr Uwiragiye Joseph yakomeje avuga ko iyi ndwara irangwa no kubabara umutwe mu gice cyegereye amaso, igaragara cyane mu bantu bafite hagati y`imyaka 20 kugera kuri 55.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bafite umubyibuho ukabije mu bice byo munda bashobora gufatwa n`iyi ndwara cyane kurenza abandi cyane cyane abagore.

Ubushakashatsi bwakozwe n`ikigo National Health and Nutrition Examination Survey, ku bantu bagera kuri 22 211, bwerekanye ko kubyibuha cyane mu bice byo munda bitera iyi ndwara cyane cyane ku bantu bafite guhera ku myaka 55.

Abari bakuriye ubu bushakashatsi ari bo Peterlin na Andrea Rosso bo muri kaminuza ya Drexel University College of Medicine yo muri Philadelphie ( muri Leta zunze ubumwe za Amerika), bakomeje batanga inama yo kugabanya umubyibuho ukabijecyane cyane wo mu bice byo mu nda (obésité abdominale), ku bantu bakunze kurwara umutwe cyane cyane abagore.

Ikindi ni uko iyi ndwara iyo iherekejwe no kubabara mu maso mu gihe ureba nabyo si byiza kuko bitera ibibazo by`imiyoboro y`amaraso.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe (Women’s Health Study) bwerekanye ko kubabara umutwe ukanababara mu maso igihe ureba, bitera ibibazo by`imiyoboro y`amaraso ku bantu bari hagati y`imyaka 45 na 54.

Ubu bushakashatsi ariko bwanagaragaje ko abagore barwara iyi ndwara bagira amahirwe yo kutarwara cancer y`ibere ku gipimo kingana na 26%.

Ibi byatangajwe mu mpera za 2008 n`abashakashatsi bo mu kigo Fred Hutchinson Cancer Research Center, i Seattle (muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika), bakaba barakoreye ubu bushakashatsi ku bantu bagera ku 4500.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego