Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umugore wa 1 ku Isi Watwaye Icyogajuru

Sergent Valentine TereshkovaSergent Valentine Tereshkova, niwe mugore wa 1 watwaye icyogajuru, akaba ari nawe mu sivile wa mbere wageze mu isanzure kubera ko ubusanzwe mu kirere cyangwa se mu isanzure hajyagayo ingabo (abasirikare) zirwanira mu kirere gusa.

Valentine Vladimirovna Tereshkova yavutse taliki ya 6 werurwe umwaka w’1937, avukira ahitwa Maslennikovo I Yaroslavl Oblast ; ni mu gice giherereye hagati mu gihugu cy’Uburusiya, kuri ubu akaba afite imyaka 74 y’amavuko.

Sergent Vladimir Tereshkova mbere yo gutwara icyogajuru yatwaraga ibimodoka bikoreshwa mu buhinzi no mu bw’ubwubatsi, yabaye n’umusirikare ukomeye mu gihe cy’intamabara ya kabiri y’isi yose kuko yaje no kugirwa intwari ubwo yapfaga azize iyi ntambara ya kabiri y’isi yose.

Tereshkova Valentine yatangiye amashuli ye afite imyaka 8 mu mwaka w’1945, mu mwaka w’1953 yaje mu ishuri arataha, aho yatangiye kwiga akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga( itumanaho) yibereye mu rugo aribyo bita correspondence.

Mu byatumye uyu mugore areka ishuri ngo ni uko yakundaga ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere kuko yaje gukomeza kubikunda ndetse atangira no kubyitoza, aho akiri muto yakundaga gukora imyitozo yo kumanukira mu mitaka ibyo bita parachute mu rurimi rw’igifaransa. Kubera kubikunda cyane ntibyatinze ahita abimenya ku buryo bwihuse atangaira no kujya abikora atari no mu myitozo gusa ahubwo akajya abikora no ku mugararagaro.

Yamanukiye mu mutaka bwa mbere mu ruhame rw’abantu ku italiki ya 21 Gicurasi 1959 afite imyaka 22 y’amavuko. Sergent Vladimir Tereshkova, yahise ashyirwa mu ikipe y’abahanga mu iby’isanzure ry’ikirere.

Nyuma y’urugendo rw’icyogajuru cya mbere cy’Abarussia cyari gitwawe na Yuri Gagarin, mu mwaka w’1961, nibwo umuhanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere, Engineer Sergey Korolyov yatanze igitekerezo cy’uko baha uburenganzira abagore nabo bakiga ibijyanye n’ikirere. Nyuma y’uko iki gitekerezo cye gishyigikiwe, abagore batangiye kwiyandikisha, ari naho Valentine nawe yiyandikishije taliki ya 16 Gashyantare,1962 nawe ashyirwa ku rutonde rw’abagore bari bagize itsinda ry’aba cosmonaut cyangwa se abahanga mu by’isanzure. Nyuma yo gukora ikizamini kibemerera gukomeza kwiga ibijyanye n’ubumenyi bw’isanzure, ku bagore 400 bari biyandikishije ari na bo bakoze ikizamini, hatsinze abagore 5, Valentine akaba ari we waje ku mwanya wa 1, aho batangiye kwigishwa ibijyanye no kujya mu kirere, gukora no gutwara ibyoga juru ndetse n’uko wacyemura ikibazo wahurira na cyo mu kirere.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka w’1962 ni bwo Valentine Tereshkova yahawe ipeti rya Lieutenant mu gisirikare kirwanira mu kirere cya Leta z’unze ubumwe z’Abasoviet. Taliki ya 21 Gicurasi 1963, nibwo uwari prezida wa Leta zunze ubumwe z’Abasovieti Nikita Khurushchev yemeje ko uyu mugore Valentine Tereshkova azajya mu kirere akoreheje icyogajuru cya Vostok 6.

Uyu mugore yaje gukomereza amashurl ye mu kigo cya gisilikare cyitwa Zhukovsky Air Force Academy. Mu mwaka w’1977 yabonye doctorat mu bijyanye n’isanzure ry’ikirere asohoka ari ingenieur. Yashakanye n’umugabo witwa Andrian Nikolayev taliki ya 3 ugushyingo, 1963, baje no kubyarana umwana w’umukobwa witwa Elena.

Uyu mugore mu w’1966 yabaye umwe mu bagize akanama gatsura amahoro ku isi. Mu w’1975 Tereshkova yahagarariye igihugu cy’Uburusiya mu nama y’umuryango mpuzamahanga w’abibumbye yabereye mu mugi wa Mexico yavugaga ku mwaka mpuzamahanga wahariwe abagore. Ni nawe watangije igitekerezo cyo gushyiraho umurongo ngenderwaho w’abagore b’abasovieti ku isi, mu kubungabunga amahoro ku isi.

Bimwe mu bihembo yahawe birimo : Umudari w’icyubahiro ubusanzwe uhabwa umuntu uba wagaragaje ubutwari budasanzwe, yahawe na Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti, URSS, yahawe igihembo cy’amahoro cy’umudali wa Zahabu agihawe n’umuryango w’abibumbye, yahawe n’igihembo cyitiriwe Lenine, yagizwe umuturage w’icyubahiro mu bihugu 15 harimo Vietnam ndetse na Mongolie, mu w’1990 yahawe na kaminuza y’Edinburgh igihembo cya doctorat y’icyubahiro, hari n’agace ko ku musozi uri ku kwezi kitiriwe izina rye, gafite Km 31 z’umurambararo.

Valentine Tereshkova yabaye umugore wa mbere wahawe ipeti rikomeye kugeza ubu hakaba nta wundi mugore w’umwofisiye mukuru (general officer) wabayeho mu gisirikare cya Leta z’unze umwe z’Abasoviete ndetse n’icy’Uburusia by’umwihariko, mu w’I 2007 yahawe impeta y’icyubahiro yitiriwe Eduard Rhein ayihabwa na leta y’Ubudage, igihembo cya nyuma yahawe ni uko imbere y’ibiro bikora ibijyanye n’isanzure I Moscow mu mugi w’Uburusiya hashyizwe monument cyangwa se ishusho ye yubatswe mu cyuma cya Bronze.

Uyu mugore kuwa 5 Mata 2008, ni we watwaye urumuri rutangiza imikino ya Olympic yabereye I Saint Petersburg mu Burussia. Kugeza ubu Terechkova niwe mugore wa mbere muto wakoze urugendo mu cyogajuru kuko ubwa mbere ajya mu kirere yari afite imyaka 26. Kuri ubu uyu mugore indoto asigaranye ngo ni ukuzajya ku mubumbe wa Mars n’ubwo byaba ari urugendo rwo kugenda ubutagaruka. Sergent Valentine Tereshkova, ubu akaba afite imyaka 74 y’amavuko.

Source : Wikipedia.org

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego