Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umumusatsi Ushobora Guhindagurika Bitewe n'Imirire

gufata neza umusatsi-hair care
Amakuru dukesha igitabo cyitwa “Grand guide hachette des aliments santé” cyanditswe na Amanda Ursell mu mwaka wa 2002 avuga ko kurya nabi bishobora gutuma umuntu agira umusatsi bamwe bakunze kwita mubi, dore ko ngo umusatsi wiyubaka ukanakura biturutse ku mafunguro nyirawo afata.

Nk’uko aya makuru abivuga, umusatsi na wo ni gace kari ku mubiri gafite ubuzima. Gakenera gukura, ndetse igihe cyagera na ko kakaba kasaza bitewe n’uburyo kafashe.
Utunyabuzima fatizo (cellules) tugize umusatsi na two gukenera ingufu kugira ngo dushobore gukora neza uko bisanzwe.

Aha bavuga ko ibyubaka umubiri aribyo bikenerwa cyane mu mikurire y’umusatsi buri gihe. Aya makuru avuga kandi ko umusatsi ukenera imyunyu ngugu cyane cyane “Soufre, Zinc, Fer” na za vitamine zitandukanye. B ni imwe mu zizwiho gukenerwa cyane mu musatsi mu buryo butandukanye.

Vitamini B3 na yo ngo ikoreshwa mu kohereza umwuka mwiza mu miyoboro igaburira utwengehu tumeramo umusatsi. Vitamini B5 na B7 na zo zigira umumaro cyane mu gukura no kwigabanya tw’utunyabuzima duto tugize umusatsi. Igabanuka mu mubiri rya vitamine zimwe na zimwe cyangwa imwe mu myunyu ngugu ikenerwa n’umusatsi ni kimwe mu bihita bigaragaza ko umusatsi wagize ikibazo.

Bimwe mu biryo bituma umusatsi urushaho kuba mwiza no gukura mu buryo busanzwe ni imboga n’imbuto zibonekamo vitamini n’imyunyu ngugu itandukanye, ibinyampeke nk’ingano, umuhondo w’igi, inyama zitukura, umwijima, “chocolats”, soya n’ibindi.Abahanga mu buvuzi bavuga ko umusatsi ushobora kwerekana ko umuntu arya neza cyangwa afite ikibazo cy’igabanuka ry’intungamubiri mu mubiri we.

Bimwe muri ibyo bimenyetso ni nko gucurama bigaragaza ko imwe mu myunyungugu yatangiye kugabanuka.

Ibindi bintu 5 ukwiye gukora kugirango umusatsi wawe ube mwiza

Kudakoresha amavuta cyangwa produits zitandukanye ku musatsi wawe, kuko zituma ucika ndetse ntiwongere no gukura nk’uko byari bisanzwe. Amakuru yongeraho ko naya mabara asigwa mu musatsi na yo yangiza uruti rw’umusatsi.

Kudafunga cyane umusatsi, ibyo bita gufunga shinyo. Bavuga ko kuwufunga atari byo bituma ukura, ko ahubwo bituma mu mizi h’umusatsi hatangira gukuka ugasanga umusatsi uhora ucika.

Kudakoresha amazi afite imbaraga nyinshi mu gihe woga mu musatsi wawe ahubwo ngo byaba byiza ugiye ukoresha amazi atuje kuko iyo umusatsi wawe uwogesha amazi akomeye ushobora na bwo kwangirika.

Kwirinda gukoresha umuriro mwinshi mu gihe wumutsa umusati wawe: Aha, uyu muhanga asobanura ko ibyo bituma ukanyarara no gucika ukaba wacika, bityo akavuga ko ari byiza gukoresha umuyaga w’akazuyazi kuko bituma umusatsi usokoreka neza udacika.

Kwirinda gukoresha ibisokozo biwuhinyarika: ibi bikaba byitwa (hair tongues), ahubwo ngo byiza gukoresha ibisokozo birambura umusatsi ukarambuka mu bihe ukura ukazarambuka.

Kuri uru rubuga, amanda arangiza atanga inama ko mu buzima busanzwe umuntu yajya afasha umubiri we nyuma yo kurya neza agakunda kunywa amazi menshi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego