Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umurage Steve Jobs Yasize ni Uwa Buri Wese

steve-jobs
Nyakwigendera Steve Jobs dukesha ibikoresho by'indashyikirwa bya electronic nka iPod, iMac na iPad yadusigiye ibintu byinshi twamureberaho nk'abantu bashaka kugera ku mitsindo (success) itandukanye y'ubuzima. Ibi twabyiyemeza twifashishije uburyo yakoraga ndetse n'ibyo company ye yatugejejeho mu myaka irenga 35 imaze ikora.

Ibyo mwarimu yigisha si byo byonyine byageze umuntu ku mitsindo y'ubuzima

Jobs yavuye muri kaminuza ya Reed yo muri Portland ubwo yari akiyitangira. Yari yarabashije kwiga amasomo macye arimo calligraphy, ari na yo avuga ko yamugiriye akamaro cyane mu byo yagezeho muri computer tubona zakozwe na company ye. Nyamara mu Logo ya Apple irimo ishusho ya Steve Jobs ibyinshi yagezeho ni ibyo yiyigishije. Akiva mu ishuri, Jobs ntiyigeze yiheba nk'uko abenshi babigenza. Ahubwo yahise atangira inzira yo gukurikira ibyo akunda. We n'inshuti ze ebyiri babashije gushinga company yabaye Apple Computer, Inc. (yaje kwitwa Apple,Inc. muri 2007 kuko yari isigaye ikora ibitari computer gusa) bifashishije amadolari asaga 1000 yonyine. Ni we wari kibamba mu bijyanye no kuvumbura ibyo gushyira mu ma product ya Apple ndetse n'uburyo bwiza bwo kugenderaho mu mikore ya business yayo. Ubu Apple ifite agaciro karenga miliyari 80 z'amadolari. Ni he utavuga ko Jobs yageze ku mitsindo?

Gufata icyemezo kizima bishingiye ku byo wirinda gukora

Bimenyerewe ko abantu benshi twibwira ko ikigaragaza ko umuntu yafashe icyemezo kizima (gifite icyo kizageraho) bigaragarira mu byo yakoze. Nyamara Jobs we avuga ko icyemezo nyacyo kirangwa n'ibyo wirinze gukora. Ni ukuvuga, ukurikije ibyo Jobs yemeraga, mu mifatire y'icyemezo cyawe; ujye wibanda ku byo ugomba kwirinda kugirango ugere ku kintu runaka nta mbogamizi.

Gukora ibintu bitunganye

Nubwo benshi tuvuga ngo "nta muntu utunganye" bityo ko nta muntu ushobora gukora ibintu bitunganye, Jobs we yageragezaga kwirengagiza iyo myumvire. Iyo urebye design z'ibintu byakozwe na Apple mu gihe yari ku buyobozi, ubona ko koko ugutungana kw'ibikorwa bya muntu kutari kure nk'ukwezi. Ibi kandi byagiye byemezwa n'abamukoreye ndetse n'abakoranye na we, bo benemeza ko ari umuntu ukoresha cyane hagamijwe kugera ku Apple II, imwe muri computer za mbere za Applekintu gitunganye. Hari ababyijujutiraga, ariko nyamara byagejeje Apple ku isonga ku isi hose mu bikorwa bitandukanye cyane cyane mu gukora smartphone (iPhone), tablet (iPad) na animation (Pixar).

Ibikoresho yadusigiye byose byatugizeho ingaruka nziza

Niyo waba utarigeze ukoresha product za Apple, ntuzibwire ko ibikorwa bya Jobs bitegeze bikugiraho ingaruka nziza. Reka duhere kuri mouse ya computer. Macintosh ya Jobs ni yo yamenyekanishije mouse ifashe kuri computer. Ubusanzwe iyo washakaga gukora command uri gukoresha computer (tuvuge wenda ushaka nko gufugura window runaka), iMacwarandika amagambo (text) ubundi ugakanda "enter". Mouse rero ikimara gukundwa, izindi company zikora computer zafatiyeho, maze zikora computer zifite mouse. Ngaho tekereza uko twari kuba tumerewe iyo tuba tudafite mouse kuri computer dukoresha.

Jobs kandi ni we dukesha izi film za animation zakozwe hifashishijwe computer. Waba warabonye kandi ukanyurwa na films nka Finding Nemo, Toy Story n'izindi zikowara na Pixar? Niba ari byo, ujye ushima Imana yaduhaye Jobs kuko ari we dukesha Pixar yo ikora film za animation zicyeye kandi zikundwa n'abantu bose (bimenyerewe ko ubundi izi film ari iz'abana. Ariko siko byagenze kuva ubwo Toy Story yasohPixar yahawe ingufu na Steve Jobsokaga).

Ni we dukesha iPod, iTunes, iPhone, iMac, MacBook, iOS, Mac OS n'ibindi byose. Nta wavuga ngo arangize mu magambo macye uburyo izi product zose zifite umwihariko wo gukora neza ndetse no gusa neza. Mbese izina rizibereye ni ntagereranywa.

Twese tuzapfa

Ibi wenda hari uwahita avuga ngo "yego nyine, none wari uzi ko?" Nyamara iyo urebye neza, usanga abantu twese tutabyiyumvisha. Iyo tuba tubyiyumvisha, ntabwo twari kujya dutangara twumvishe ko umuntu twari tuzi w'ingezi yitahiye. Ibi rero wanabirebera ku buryo abantu benshi batiyumvishaga ukuntu umuntu nka Steve Jobs. Yego yari arwaye, ariko ntabwo byumvikanaga ukuntu yahita apfa muri kariya kanya. Nyuma y'ukwezi ahagaritse imirimo nka CEO koko?
Steve Jobs yerekana Macbook Air
Ibi rero biduha isomo y'uko umuntu wese yapfa. Yaba ari ukize (nka Jobs wari ufite miliyari 7 z'amadolari zirenga), yaba umunyabwenge, yaba ufite uburanga bwiza, ijwi ryiza, yaba Papa, yaba nde; ubuzima ni ikintu cyoroshye gutakazwa nubwo ari ikintu kigoye kubungwabungwa. Hari aho icyo umuntu ari cyo bitagira icyo bimumarira ngo bimukize urupfu. Mbese urupfu nta we rudatinya, kwa wa mugani wa Byumvuhore.

Ahasigaye ni ahacu

Ni ukwizera ko n'ubwo Imana imwisubije, tuzagira abandi nka we batera ikirenge mu cye maze bakatugezaho ibintu bifututse kandi bitworohereza ubuzima. Ibyo yagezeho ni byinshi ku buryo uwavuga ko yahinduye isi agamije kuyigira nziza ataba yibeshye. Ibyo yakoze ndetse n'uburyo yabayeho kugirango agere kuri iriya mitsindo byakwiye kudusigira inspiration. Si ngombwa kuba ukora ibintu bijyanye na computer ngo ube wamureberaho urugero; icyo waba ukora cyose mu kazi kawe, ushobora kubona icyo umwigiraho.

source:http://isokoyacu.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego