Bang Media

Reba Video

Shakisha

UMWANA ASHOBORA KURWARA IGICURI BITURUTSE KURI NYINA

Igicuri ni indwa idakira iterwa n’impamvu zitazwi neza igatangira umwana akiri muto ikagenda yigaragaza uko akura mu bimenyetso bitandukanye nko guta ubwenge mu gihe runaka, ibitekerezo bitihuta cg guhora ashaka kuba afite umuntu afasheho yaba agenda cyangwa se ahagaze yewe ngo niyo yicaye.

Ibicuri biri mu bice bitandukanye : hari iyo bita igicuri kidakabije kirangwa no gucika intege umubiri wose aribyo bituma ugifite ashaka guhora afashe ku muntu umuri hafi ; hari kandi n’igicuri bavuga ko gikabije ; ni cya kindi gituma umuntu ata ubwenge akagwa atategujwe aha ugasanga yirya ururimi.

Hari kandi n’igicuri kiva ku bindi bintu bitari ibyo umuntu avukana ibyo ni nk’ibibyimba biza mu mutwe cg mu bwonko, impanuka, gukura kudahagije k’ ubwonko cg umutwe, n’ ibindi. Hari kandi ngo n’ubundi burwayi bugira ibimenyetso byenda gusa n’ iby’igicuri . Izo ni nk’indwara bita indege ndetse no kugira umuriro mwinshi ushobora gutera ibibazo nk’iby’igicuri harimo nko guta ubwenge ndetse no kugwa.

Ni iki gitera indwara y’igicuri ?

Hari uburyo umwana yavutsemo niba hakoreshejwe ibyuma runaka bishobora gukomeretsa umwana mu gihe bamukurura bamukura muri nyina .

Imiti yakoreshejwe n’ umubyeyi utwite ishobora gutera igicuri umwana azabyara.

Inzoga cg ibindi biyobyabwenge birimo n’itabi rinyobwa na nyina cyangwa se na se bishobora gutuma umwana uri mu nda azavukana igicuri.

Imirire mibi mu bwana ituma ubwonko budakura bihagije bikazaba byaziramo igicuri.

Impanuka yakomerekeje ubwonko.

Uburwayi bumwe na bumwe bufata udutsi tw’ubwonko ntibuvuzwe n’ibindi.

Ni gute umuntu yavura igicuri ?

Igicuri ni indwara idakira. Bivuze ko uwayirwaye agomba kubana nayo akamenya uburyo bwo kubaho neza uko bishoboka. Imiti itangwa akenshi ni iyo kugabanya ibimenyetso byayo cyangwa irinda kugirwa imbata nayo ikaba rimwe na rimwe yatanga agahenge k’uyirwaye no kugabanya ingaruka zayo. Imwe mu miti batanga ni Phenobarbital, carbomazepine, diazepam n’ indi.

Haba ubwo biba ngombwa ko umurwayi abagwa iyo babona icyateye icyo gicuri gishobora gukurwaho ubuzima bukaba bwiza. Gusa ibi biba gake kuko akenshi impamvu ziba zitazwi bitewe n’uko usanga ngo umubare munini w’abayirwaye ari abayivukanye.

Ubundi buryo bushoboka ni ubwo gufasha umurwayi kwiyakira no kwemera uburwayi bwe, kugira ngo abashe kubana nabwo neza bishoboka.

Gufasha umuryango kwakira umurwayi no kumuba hafi kuko igihe kije dore ko kimutungura ntawe bari kumwe ashobora kwiruma ururimi, kugwa mu mazi, mu muriro, n’ izindi mpanuka nyinshi. Akaba ariyo mpamvu umuryango uba usabwa kutohereza umurwayi ahantu kure wenyine, cg ahantu habi, agomba guhorana n’umuntu igihe ari ahantu hatameze neza.

Niba umurwayi afashwe n’igicuri, umuryamisha umuseguye, ukamushyira igitiritiri, igitambaro, igiti mu kanwa kugirango atiruma ururimi cg akikomeretsa mu kanwa.

Umurwayi asobanurirwa icyo imiti izamufasha bityo akaba atagomba kuyihagarika atabiherewe uruhushya na muganga umukurikirana . Agomba kunywa imiti kandi neza ; niyo mpamvu umuryango we uba ugomba kumufasha yakwibagirwa bakamwibutsa.

Source : www.healthplace.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego