Bang Media

Reba Video

Shakisha

Urubuto Rw'Ipapayi Rushobora Gufasha mu Kurinda Kanseri

papaya fuit-ipapayi
Uko indwara ya Kanseri ikomeza gukaza umurego ari nako ifata abantu benshi ku isi, ni nako abantu bakomeza kwibaza ku haturuka umuti wayo ndetse n’uko akaga itera hirya no hino kahoshwa. Cyakora n’ubwo ngo iyi ndwara ari mbi ipapayi ni imwe mu mbuto zitanga ikizere ko ishobora kurwanya iyi ndwara.Ubushakashatsi bwakorewe muri laboratoire bwemeza ko ibyakamuwe “extracts” mu ipapayi yumye bigabanya gukura k’uturemangingo “cells” twa kanseri.

Dr. Nam, umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi akaba n’umushakashatsi muri Univerisite ya Florida muri Leta Zunze ubumwe za Amerika na bagenzi be b’Abayapani ntago baramenya neza niba ibi bizagira icyo bimara no ku bantu kuko batarabipimira kuri benshi ngo barebe.Aba bashakashatsi batangaje ko ibyakamuwe mu ipapayi bigira icyo bikora mu kuringaniza urwego rushinzwe abasirikare b’umubiri “immune system” bikaba kandi bitagira n’ingaruka mbi ku turemangingo dusanzwe.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe, herekanwe ko abaturage ba mbere bo muri Australia na Vietnam batangiye gukoresha ipapayi ikamuye kandi bakaba batarigeze bagira ikibazo na kimwe.Dr Nam,umwe mu bashakashatsi bakoze ubushakashatsi ku ipapayi avuga ko agendeye ku makuru yagiye yumva mu mavuriro atandukanye, nta muntu n’umwe wigeze ugaragaza ibimenyetso bihumanya mu bafashe ipapayi bose ahubwo ko zabagiriye akamaro. Abashakashatsi kandi batangaje ko amababi y’ipapayi afite imbaraga mu kurwanya imyifatire 10 y’uturemangingo twa kanseri yo mu bihaha, umwijima ndetse n’urwagashya.

Ku bashaka kwirinda kanseri rero,ngizo inama zimwe na zimwe zitangwa n’abashakashatsi ku byo kurya mwafata harimo n’ipapayi kuko irwanya iyi ndwara. Mu Rwanda hakaba hari amahirwe ko uru rubuto ruhaboneka ari nayo mpamvu abarushaka bashobora kurubona bitagoranye cyane.Nababwira iki rero n’ahanyu kuko kwirinda biruta kwivuza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego