Bang Media

Reba Video

Shakisha

Urukundo-Icyo Gusomana Bihagarariye

kissing-gusomana
Claudia Miclaus, umwanditsi w'inkuru zitandukanye kuri site ya Buzzle.com arasobanura muri macye uburyo gusoma umuntu byagiye bigira ibisobanuro bitandukanye uko ibihe byagiye bisimburana. Benshi bibwira ko gusomana ari ibya babiri bakundana, ari kimwe mu gikorwa gishingiye ku byishimo by'igitsina cyangwa se uburyo bwo "kuramukanya kw'abubu." Nyamara si uko byahozeho kandi si na ko biri mu bice bitandukanye by'isi. Mu gusobanura icyo gusomana byagiye bisobanura, ntabwo umuntu yagarukira ku muco munyarwanda gusa kuko utamaze igihe. Iyo ni yo mpamvu rero turi bwibande ku mico y'abazungu (westerns), aho uwo muco ufite amateka yanditse kandi ukaba uharambye.

Nk'uko bikunze kugaragara mu ma-film hafi ya yose y'abazungu, gusoma umuntu ni igisobanuro cy'ubucuti ndetse na affection umuntu aba afitiye uwo asomye. Ubukana ndetse n'igisobanuro byo bitangwa n'aho usoma asomye--ku munywa, ku itama, ku gahanga n'ahandi.

Ubucuti, burimo ukwisanzuranaho, bukunzwe kugaragazwa no gusomana cyane cyane ku itama. Duhereye ku rugero rugaraga mu Rwanda rwa nyuma y'imyaka ya 2000, gusoma ku itama, bikunze kuranga abanyeshuri bo muri secondaire, ni ikimenyeso cy'ubucuti cyangwa se cyo gusuhuzanya/kuramukanya cyane cyane iyo abantu badaherukanye (bitewe n'icyo bita guherukana). Ibikunze gukorwa ni ugusoma ku itama inshuro eshatu. Gusa nta mabwiriza-ngenderwaho asobanura niba bahera iburyo cyangwa se ibumuso. Nk'uko Miclaus rero abitangamo urugero, ngo gusomana ku itama mu bice byinshi by' i Burayi bigaragaza icyubahiro umuntu afitiye undi, ugusuhuzanya, ugusezeranaho ndetse n'igikorwa cyo kwishimira umuntu mushya uba umaze guhura no kumenyana na we (introduction). Ibi wenda bishobora kuba atari ikintu gishya ku Banyarwanda kuko uwo muco wamaze kugera i Rwanda. Nyamara ariko bishobora kubera amayobera Abanyamerika kuko iby'ibyo gusomana izo nshuro eshatu uku itama bitazwi muri rusange mu muco wabo. Mu cyimbo cy'ibyo, Abanyamerika bakoresha uguhoberana (kwihuse).

Hatarebwe ubucuti ubu busanzwe gusa hakavugwa no ku rukundo rwa babiri, umuntu yabona ko gusomana byagiye koko bigira ibisobanuro bitandukanye bitewe n'uburyo ndetse n'igice cy'umubiri bikoreweho. Nk'urugero, gusoma umuntu ku ijosi ni ikimenyetso cyo kwifuza undi mu gihe gusoma ku kiganza bishatse kugaragaza icyubahiro umuntu agiriye undi. Gusa ibyo bya nyuma ntibigikorwa cyane kuko ari ibya kera mu gihe cy'abami.

Gusoma ku minwa rero byo bikavuga ko muri umwe ko kandi mufitanye urukundo n'ubwumvikane buhamye. Uku gusomana kandi kukaba kugaragaza umubano mufitanye wihariye (intimacy) ushingiye ku rukundo musangiye ndetse no kwifuzanya muba muri kugaragarizanya. Ibi ni yo mpamvu bikunze kugorana no gutinda gusoma umuntu ku nshuro ya mbere kuko ari ikimenyimenyi cy'uko umuntu yemeye undi koko.

Nubwo abantu benshi muri iki gihe--cyane cyane abari muri copinage--basomana ku minwa kandi batarashakanye, kera si ko byari bimeze. Nk'urugero Miclaus atanga ngo ni uko mu ntangiriro z' Ubukirisitu, gusomana muri ubwo buryo bwihariye (ku minwa) byari byemerewe gusa abantu bashakanye. Bikaba ngo byarasobanuraga urukundo ruvanze no kwifuzanya, amahoro, ndetse n'ubumwe butagatifu.

Mbere y'ibyo ariko, nk'uko Miclaus abisobanura, muri myth z'Abagereki, gusomana byari bifite igisobanuro giteye ukwacyo. Aha wakwibaza icyo ibigirwamana Psyche na Eros bigaragara ku kibumbano (reba ifoto yo hejuru) kiri i Roma birimo gusomana byashakaga kwerekana. Biriya ni ishusho igaragaza uguhuriza hamwe roho n'urukundo (Eros yari ikigirwamana cy'urukundo mu gihe Psyche yari icya roho). Abenshi mu bagereki bemeraga ko ugusomana bifite imbaraga zidanzwe ku buryo bishobora gutuma uwapfuye azukira mu wundi mubiri biciye mu ugusoma!

Hari n'igihe ariko ugusoma undi byigeze kugira igisobanuro kitari icyo kwishimira. Ibi byaturutse kuri cya gikorwa Yuda yakoze cyo kugambanira Umwana w'Imana.

Mu myaka y' 1500, gusomana byatangiye kugira igisobanuro gishingiye ku gitsina, aho byakoreshwaga n'abasizi ndetse n'abanyabugeni mu kugaragaza ukwifuza abagore. Iki gisobanuro rero ni na cyo urebye muri iki gihe kigezweho kuko usanga akenshi umuntu asoma uwo ashobora n'ubundi kwifuza kuryamana na we. Muri icyo gihe ariko, icy'ingenzi mu gutanga igisobanuro cyo gusoma ntabwo harebwa igice cy'umubiri kiri gusomwa, ahubwo harebwa uburyo ndetse n'umutima bikoranywe.

Nubwo muri iki gihe umuco wo gusomana utaracengera ku buryo bwemewe mu bantu ngo babe babikora mu gihe cy'ubukwe kandi "bose babireba", mu bazungu ni ikimenyetso gikomeye kandi kitagomba kubura mu bukwe kuko gisobanura urukundo, amahoro, ubwumvikane ndetse n'uburumbuke. Miclaus avuga ko Abakirisitu benshi bemera ko iyo abantu basomanye muri cya gihe baba bamaze kwambikana impeta, Roho Ntagatifu/Umwuka Wera, ibamanukiraho maze igashimangira ubumwe bwabo imbere y'Imana.

Miclaus ntabwo yagarukiye ku gisobanuro cy'ugusoma dusanga mu buzima busanzwe kuko avuga ko ugusoma iyo bibayeho mu nzozi bisobanura (ku bemera imbaraga z'inzozi) uguhinduka, ukuvuka bundi bushya ndetse n'ukugira undi mushya biturutse k'uko iyo umuntu usoma undi aba ameze nk'aho ari kumuhuhamo umwuka, ari byo bishatse kuvuga umwuka mushya.

Rero kuba abantu benshi badapfa gukinisha gusomana ndetse bakaba banakwangira abashaka kubasoma si uko baba babanennye ahubwo ni uko baba bazi ko uko gusomana abandi babashako gufite igisobanuro gikomeye kandi kitaragerwaho muri icyo gihe abandi bifuza kubasomamo. Ubutaha nujya gusoma umuntu akakwangira ntuzirenganye wibwira yacyetse ko udahumura neza mu kanywa cyangwa se ko udasa neza ku minwa yawe, ahubwo buriya ni uko aba yabonye ko igihe cya nyacyo kiba kitaragera cyangwa se ko utari umuntu yifuza kugira uwe. Uzahe agaciro icyemezo cye rero.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego