Bang Media

Reba Video

Shakisha

Urukundo-Imibonano Ishingiye ku Gitsina n'Utari Umufasha Wawe

Igitsina ni ikintu gitangaje. Ni ikintu mperwaho mu kurema ubuzima, ariko na none hari igihe kiba ikintu cy'ibanze mu kubusenya. Ni muri ubu buryo sosiyete zitandukanye zo ku isi mu mategeko zigenderaho ntizijya zibagirwa kugira amategeko agenga imikoreshereze yacyo. Ahenshi ndetse ku isi, bagaragaza ko hari igihe n'uburyo imibonano ishingiye ku gitsina yakwiye gukorwamo.


Nk'uko bimenyerewe rero, abantu benshi bemera ko imibonano ishingiye ku gitsina yakwiye kuba hagati y'abantu babiri gusa. Ni gacye abantu bashyigikira ko iyo mibonano yaba hagati y'abantu barenze babiri kubera impamvu zo kwirinda ingorane zirimo izo gukwirakwiza indwara ndetse n'izo guteza amakimbirane hagati y'abantu nk'ashingiye ku mashyari n'izindi mpamvu. Nyamara nubwo abenshi bemera ko iyo mibonano ikwiye kuba hagati y'abantu babiri gusa, hari aho ibyiyumviro byabo kuri iyi ngingo bitandukanira: Kwiyumvisha niba abantu bagomba kugira imibonano ishingiye ku gitsina ari abashakanye gusa.

Abenshi mu bantu bakuze ndetse bemera Imana, bemera ko abashakanye ari bo bagomba gukora imibonano ishingiye ku gitsina. Icyo gihe iyo bigenze gutyo, biba bikuyeho impungenge zo gusama kuko iyo umwana avutse aba afite ababyeyi kandi baba bazamwitaho (nk'uko biteganywa n'amategeko). Gusa niba abo bashakanye bagomba kugira iyo mibonano mu gihe hashakwa umwana cyangwa se niba igomba gukorwa igihe icyo ari cyose babishatse ntibisobanutse neza. Gusa bisa nk'aho abashakanye bemerewe guyikora no mu gihe cyo kwinezeza.

Ku rundi ruhande, hari ababona ko imibonano ishingiye ku gitsina yakwiye kuba hagati y'abantu bakundana gusa. Abashyigikiye iki gitekerezo bemeza ko atari ngombwa ko aba bantu baba barashakanye kuko urukundo rudaharirwa abashakanye gusa. Ibi ni ukuvuga ko iyo mibonano iba ikwiye iyo ibaye hagati y'umukobwa n'umuhungu bombi bakundana. Ibi kandi bishaka kumvikanisha ko igihe abashakanye nta rukundo bafite na mba, nta mpamvu yo gukora imibonano ishingiye ku gitsina kuko iyo mibonano ari ikimenyetso cy'urukundo na ho umwana uturutse kuri icyo kimenyetso akaba "imbuto y'urukundo".

Nubwo hari imyumvire itandukanye kuri iyi ngingo, bigaragara ko abemera ko imibonano ishingiye ku gitsina ari iy'abashakanye gusa bafite ingufu kurusha abemera ko imibonano ari iy'abakundana gusa. Ibi bifite impamvu zishingiye ku mpamvu z'imyemerere ndetse n'amategeko agenga buri gihugu. Ibi bituma hemezwa ko imibonano ikozwe mbere cyangwa se hanze ya marriage ari icyaha ndetse n'igisebo kuri nyir'ukuyikora.

Nyamara biri kugaraga ko mu bana bari kubwiruka ubu batari kwihanganira gutegereza ko agaseke kazapfundurwa bamaze gusezerana. Nubwo hari ababikora bumva ko bakoze nabi ndetse bakanabikora mu ibanga ndetse rimwe na rimwe bakanicuza icyatumye babikora, hari abandi bo bumva nta kibi bakoze mu gihe babikoranye urukundo, nta gahato, kandi babikoze mu buryo butazateza ingaruka mbi.

Ese ni nde uri mu kuri hagati y'abemeza ko impamvu y'ibanze yo gukora imibonano ishingiye ku gitsina ari marriage n'abemeza ko ari urukundo? Ese inyungu y'imibonano ubundi ni iyihe? Ese hari ikibi kiri mu gushimisha umubiri? Ese niba ari bibi gushimisha umubiri biciye muri iyo mibonano, abashakanye bakwiye kujya bayikora mu gihe icyo bagamije atari "ukurema" umwana? Ese abemeza ko bakundana bityo bakibwira ko bemerewe gukora iyo mibonano bashingira ku ki bemeza ko urukundo rwabo ruhagije ngo babe bayikora? Ese gukora imibona ishingiye ku gitsina ni bibi ubwabyo hatitawe igihe bikorewemo? Ese ni byiza? Ni gute se ubimenya ko ari bibi cyangwa ari byiza?

Buri wese ubifitiye uburenganzira, aratumiwe mu kugaragaza ibitekerezo byumvikana kandi byubaka kuri iyi ngingo. Dushimiye mwe mwese muzagira uruhare mu iterambere ry'iki kiganiro-mpaka. Twibukiranye ko iyi site itezwa imbere n'ibitekerezo by'abayigana. Nta mukozi igira wo gutanga inyandiko zo gusoma; ibyo ushyiraho, ibyo nshyiraho ni byo biyubaka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego