Bang Media

Reba Video

Shakisha

Urwenya-Umuntu Yaterefonnye kuri Radio

Radio: Allo!
X: Allo ! Ni kuri CHK?
Radio : Oya, wibeshye hano ni kuri City Radio…
X : Aaah…Noneho ndashaka indirimbo ! Radio : Iyihe ndirimbo ?
X : Ndashaka KIRAMUTUNA ! Ndagitra ngo ishimishe inshuti yanjye nkunda cyane….yitwa Line (Aline???)
Radio: Uravuze ngo iyo ndirimbo yitwa gute?
X: KIRAMUTUNA!
Radio: Ko iyo ndirimbo ntayo tuzi se?
X : Kandi nimugoroba naraye nyumvise !
Radio : Iyo ndirimbo yaririmbwe na nde ?
X : Ni iya DEMUWAKE !
Radio : Utubabarire uwo muhanzi ntawe tuzi…

Bahita bacoupa terefoni, bikomereza ibiganiro bya Radiyo….
Hashize akanya undi muntu araterefona, araseka cyane ……, arangije arababwira ati : « Ese kuki uriya muntu wabasabye indirimbo mwayimwimye kandi muyifite… cyangwa ntimuzi Igiswayire ? Burya indirimbo yabasabaga ni ya yindi y’igiswahili ivuga ngo : « Kila mtu na demu wake…. ! ya Mr Nice !»
Bose baraturika baraseka……

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego