Bang Media

Reba Video

Shakisha

USA: Kubera umubyibuho arasaba ubufasha kuri internet

umubyibuho ukabije
Ku myaka 23 gusa umusore w’umunyamerika, Robert Gibbs ahangayikishijwe n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije kuko apima ibiro 300 byose. Niyo mpamvu kuri uyu wa gatanu ushize yafashe icyemezo cyo gukora video kuri Youtube mu rwego rwo gusaba ubufasha.
Uyu musore ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 23, ku rubuga yahamagaje ubufasha agira ati: “Nkoze iyi video kubera ko ntagishoboye kumenya icyo nakora. Naragerageje uburyo bwose ngo nanuke, mfata igaburo ribimfasha, nagiye mu bitaro, ariko buri gihe ibiro nataye mpita mbigarura. Nizeye ko mushobora kumfasha.” Gibbs ni umurwayi wa diabéte kandi ntashobora no guhagarara iminota. “Aragira ati: "Ni ibyiringiro byanjye bya nyuma, ni amahirwe yanjye ya nyuma.”

Impamvu y’iyo video igaragara kuri youtube y’uyu musore uba California, ngo ni ukwimenyekanisha haba ku bashinzwe imirire, abatoza, cyangwa ku biganiro bica ku mateleviziyo bitanga inama kuburyo wagabanya umubyibuho nka Dr Phil cyangwa The Biggest loser.

Kubera iyo video iri kuri internet, uhagarariye ikiganiro Dr Phil yamaze kwemera kumufasha, ndetse na bamwe mu bitabiriye The Biggest loser bamaze kuvugana nawe kugirango bamuhe inama.

Mu kiganiro na CBS News, Robert Gibbs, wemeza ko adashobora kunanukaho, avuga ko ababajwe n’uko ateye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego