Bang Media

Reba Video

Shakisha

USOBANURO BW’AMABARA Y’IMYENDA TWAMBARA

1. Ibara ry’umweru : Ku bw’ikinyamakuru Full Woman, ngo ibara ry’umweru rihuzwa no kuba umwere (innocence), kuzira ubwandu (purity), kuberwa (elegance), ndetse n’umucyo (brightness). Ngo igihe wumva utuje, ufite amahoro y’umutima , mbese utajagaraye, ujye wambara umwenda w’umweru.

2. Ibara ry’ umutuku : Ngo iri ni ibara ribyutsa ibyiyumviro n’amarangamutima. Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet 7sur7, iri bara ngo ryerekana imbaraga, ubushake bukomeye (passion), ndetse n’urukundo (love). Ku rundi ruhande, ngo iri bara rivuga amaraso ndetse n’ intambara. Ku bw’ikinyamakuru Full woman, ngo abantu bakunda kwambara imyenda y’ umutuku, baba ari abantu baharanira gutera imbere (bari ambitious), batava ku izima (bari impulsive), bagira amarangamutima yihuse (excitable), bigirira ikizere (confident) kandi b’abanyembaraga (energetic).

Ngo bakunda kandi kugera ku ntego zabo uko zaba zimeze kose, ngo kuko batajya bacika intege. Aba bantu kandi ngo bakunda no kutamenya kwihishira (extrovert). Ni uko rero ngo igihe wumva ufite imbaraga n’ubushake bwo kugera ku cyo wifuza, witeguye kugaragaza ubutwari n’ubushobozi bwawe, ujye wambara imyenda y’ umutuku.

3. Ibara ry’ ubururu : Ku bw’ iki kinyamakuru ngo ibara ry’ ubururu rituma umuntu arushaho gutuza. Ngo ni ibara ry’ umutuzo, ry’urukundo rw’abawe no kubitaho (affection), ndetse n’ineza (gentleness).

Ngo abantu bakunda kwambara imyenda y’ ubururu bwerurutse (bleu ciel), bakunda kuba bazi guhanga (creative), bari sensitive, ndetse bazi no gutekereza cyane (imaginative). Nyamara ngo abakunda ubururu bwijimye (dark blue cg bleu foncé), ngo bakunda kuba ari abahanga, bigenga kandi bita ku nshingano zabo (baba ari responsible).

Ku bw’ iki kinyamakuru rero ngo abahungu bakagombye kujya bakunda kwambara imyenda y’ubururu. Kandi ngo igihe umuntu yumva atuje kandi yifitiye ikizere ngo ajye yambara imyenda y’ ubururu. 4. Ibara ry’ iroza : Iri bara rero ngo ni iry’ umucyo, rikaba ryerekana isuku. Iri bara kandi ngo riri romantic, akaba ariyo mpamvu, ku bw’icyo kinyamakuru, ngo abakobwa bakagombye kujya bakunda kwambara imyenda y’iroza.

5. Ibara ry’ umuhondo : Ibara ry’umuhondo ngo ryerekana ibyishimo, ikizere, umubano, ubuvandimwe (fraternity), n’ andi marangamutima meza yose.

Abantu bakunda kwambara imyenda y’umuhondo baba ari abantu bashimishije kandi bashimisha n’abandi. Baba bazi gukora (bari active), kandi bazi guhangana n’ibibagora. Abantu bakunda ibara ry’umuhondo kandi ngo baba bifuza kunezerwa ndetse bazi no kubiharanira. Igihe rero umuntu yumva anezerewe , ngo ajye yambara imyenda y’umuhondo.

6. Ibara rya orange : Iri ngo ni ibara rikurura amaso cyane, rimwe ngo umuntu yambara bakavuga bati “arahise”. Iri bara rero ngo ryerekana umuntu uharanira kugera ku ntego ze, ushaka gukurura amaso y’ abantu. Umuntu ukunda kwambara imyenda ya orange, ngo aba azi gukora, afite ubushobozi( competent), ariko ngo aba atazi kwihangana. Uyu muntu kandi ngo aba yigenga, ari umunyamwete, kandi ngo afite gahunda mu byo akora byose, ku buryo akenshi arusha abandi. Ikindi kandi ngo uyu muntu aba azi guhanga, yaba imirimo cyangwa se ibindi bintu bitandukanye, akabikorana umwete n’ imbaraga.

7. Ibara ry’icyatsi : Iri bara ry’ icyatsi ngo rijyanye n’ ibidukikije (nature), ku bw’ iyo mpamvu rero ngo rikaba ritera ibyiyumviro byo gukiza (indwara n’ibindi). Iri bara ry’ icyatsi kandi ngo ryerekana amahirwe (chances) ndetse n’ ubwumvikane (harmony). Iri bara kandi ngo rikunda guhuzwa n’ ibintu biteye ubwoba cyangwa bitizewe. Abantu rero bakunda ibara ry’ icyatsi, ngo bakunda kuba abantu bareba kure , bitondera ibyo bakora byose, kandi ngo batajya bahubuka. Ikindi kandi ngo bakunda kuba abantu bagira ikizere (hope), kandi bakunda gufasha abandi. Ni uko rero ngo igihe umuntu afite icyizere ajye yambara imyenda y’icyatsi.

8. Ibara ry’ umukara : Ibara ry’umukara ngo ni ibara rikomeye cyane, ryerekana kuberwa, ubukire, ubutegetsi na power. Umuntu rero ngo ukunda kwambara imyenda y’umukara aba ari umuntu uzi kwicunga we ubwe (self control), kandi ngo wabasha gutegeka. Iri bara ngo ryerekana kandi umuntu ufite discipline, wiyubaha, ufite intego, ufite ibitekerezo bihamye kandi usobanutse. Nyamara ngo iri bara rishobora no kwerekana agahinda, kwiheba ndetse n’ ibindi bibi byose .

Ubusobanuro bw’amabara bujyana n’aho umuntu aherereye Icyo dukwiye kumenya ni uko n’ubwo amabara afite ubwo busobanuro muri rusange, ngo ubusobanuro bw’amabara na none buterwa n’umuco w’ igihugu, akarere, cyangwa umugabane umuntu aherereyemo. Urugero ni nk’ibara ry’umutuku.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Uganda The New Vision, ngo mu gihugu cy’ubuhinde iri bara ry’umutuku niryo abageni bambara bashyingiwe, mu gihe mu Rwanda cyangwa mu bihugu byinshi by’Afurika bakunze kwambara umweru. Mu buhinde kandi ngo abapfakazi nibo bakunda kwambara umutuku bakawujyanisha n’umweru. Mu bushinwa ho, bafata umutuku nk’ibara ry’amahirwe, ibyishimo ndetse n’ubutegetsi (power). Mu Burayi ho, hari igihe kigeze kubaho, umugore wambaye umutuku bakamufata nk’ikirara, icyomanzi cyangwa indaya.

Kwambara imyenda ifite amabara arenze rimwe bikunda kubaho cyane, ariko nk’uko abantu baba bashaka kwambara amabara ajya kujyana mu byerekeye uko amaso ayabona (aribyo bakunze kwita “Kujyanisha”), ngo bakwiye no kujya bita ku busobanuro bw’amabara bagiye kujyanishanya, kugira ngo birinde ko ibisobanuro by’ayo byahabana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego