Bang Media

Reba Video

Shakisha

YAHINDURIYE IZINA ABANA BE KUGIRANGO BAZABASHE KUBONA AKAZI !

Muri iyi si usanga izina umwana ahabwa riba rizagira icyo rikora ku mibereho ye yo mu gihe kiri imbere, aho usanga abantu bamwe bakorerwa ivangura kubera gusa uko bitwa. Nyamara mu kwita amazina, usanga ababyeyi batabyitaho !

Umubyeyi w’I Marseille we, rero, ubwo abana be bari bamaze kugera mu myaka icumi, yarabyitegereje maze asanga ngo mu gihe kiri imbere bamaze gukura bishobora kuzabagore kubona akazi, nibwo yasabaga urukiko ko rwahindura ayo mazina y’abana be, Mohamed na Fatima. Ati “sinifuza ko Mohamed wanjye yazahatirwa kuba umufundi, cyangwa ngo Fatima ahatirwe gukora akazi ko mu rugo bitewe no kubura akandi biturutse ku mazina yabo gusa nk’uko byangendekeye !”.

Nk’uko Yahoo pour Elles ibitangaza, ibi nibyo uyu mumama yasobanuriye Europe 1, avuga ko iki cyemezo ntaho gihuriye n’impamvu za politiki cyangwa se iz’idini. Bikaba rero bivugwa ko ngo yaba yarakurikije inama zatanzwe na Marine Le Pen mu mezi abiri ashize, aho yasabaga ababyeyi b’abimukira mu Bufaransa kwita abana babo amazina y’amafaransa (noms français) mu mezi abiri ashize, ngo kugirango babafashe kumenyera muri sosiyete bitabateye ingorane.

Ubu rero umukobwa we Fatima ubu ngo yiswe Nadia, iri ngo akaba ari izina rifitwe n’abafaransa batari bake ndetse harimo n’abakomeye ; naho umuhungu we Mohamed afata izina rya Kévin.

HARI ABAHABWA AMANOTA MAKE KUBERA UKO BITWA !

Amahitamo y’uyu mubyeyi n ;’abana be hari abayibazaho, kuko hari abavuga ko ngo aho kwitwa izina ryo mu Bufaransa cyangwa Ubwongereza wakwitwa iry’amahanga.

Ibi bakaba barabiterwaga n’uko mu minsi yashize muri icyo gihugu, izina nka Kevin, Dylan, Brandon, Kelly, Cindy... bayafataga nk’amazina y’abantu batasomye, ku buryo ndetse amazina yose aturuka muri sériew Beverly Hills hari abarimu badatinya kuvuga ko umwana witwa iryo zina bamuhaga amanita make mw’ishuri ! Abasesengura muri ubwo buryo rero, bakaba bavuga ko Mohamed ntaho yaba avuye nta n’aho yaba agana, kuva kuri Mohamed ugana kuri Kévin !

Umuntu akaba yakwibaza rero icyo ababyeyi bazagenderaho kugirango biute abana babo amazina, niba bitazagera ubwo abana bakurikirana ababyeyi babo mu nkiko kubera ku bita amazina yatumye batabona akazi, cyangwa se niba kwitwa amazina ya kera nka “Amaury de Blignières” aribyo byaruta kurusha kwita umwana wawe “Dylan” !

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego