Bang Media

Reba Video

Shakisha

Yamaze amasaha arenga 36 aririmba mu gitaramo.

Mu gihe twigeze kubagezaho ikipe y’umupira w’amaguru yatwaye ahagigo ko kuba yarakinnye umupira umukino ukarangira hashize amasaha arenga 36 ubu noneho ngo hari n’umucuranzi uherutse gukora agashya mu mateka y’abaririmbi bakoresheje igitaramo cy’amasaha menshi.

Uyu ni umucuranzi w’i Quebec aherutse kwegukana agahigo mu bacuranzi bashoboye gucuranga amasaha menshi ku isi.Uyu mugabo aka gashya yagakoreye mu cyumba kiri i Paris mu Bufaransa kikaba cyakira abantu 120 gusa iki cyumba kikaba kizwi ku izina rya Ciné 13 Théâtre .

Uyu mucuranzi udasanzwe yasusurukije abantu biratinda maze amara amasaha 27 iminota 3 n’amasogonda 44 aririmba muri icyo cyumba.

Uyu mucuranzi yubatse aya mateka guhera kuwagatandatu w’uwo mugoroba ageza kuwambere saa tatu n’igice aririmba yagoroye agahogo.Uyu muririmbyi udasanzwe yafataga akaruhuko k’iminota 15 gusa akaba yarasubiye mu ndirimbo 300 zose.

Muri iki gitaramo harimo n’intumwa y’igitabo Guinness des records wahise amuha igihembo ko ari we muntu ushoboye kuririmba igihe kinini ku isi.uyu muhigo akaba awutwaye umuhinde witwa Prasanna Gudi wari wawutwaye aririmbye amasaha 26 n’iminota 12.

Ntitwashobye kumenya niba abari bitabiriye icyo gitaramo baratahaga bakongera bakagaruka kuko cyatangiye kuwa gatandatu kikarangira kuwambere. Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa Zigonet.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego