Bang Media

Reba Video

Shakisha

Yambaye Agatimba kareshya na kilometro 2


Mu gihugu cy’Ubushinwa umukobwa aherutse kubonera umuti ikibazo cy’abasanzwe basa n’abambaye ubusa n’ubwo ngo na we yaba yarateje ikindi kubera ikanzu yari yambaye mu bukwe bwe.

Nyina w’uyu mukobwa yaravuze ati « Akayabo kagiye kuri iyi kanzu ni impfabusa kuko ni nk’amafaranga yajugunywe anyujijwe mu idirishya. »

Uyu mukobwa w’Umushinwakazi Lin Rong ubwo yakoraga ubukwe bwe yagize atya yambara uruzibaho rurerure cyane rufite kilometero ebyiri z’uburebure.Iyi kanzu yayidodesheje akayabo k’amayuani 40.000 akoreshwa muri icyo gihugu akaba angana n’amayero 4070.

Abatashye ubu bukwe bahamiriye intama kuko byabatwaye amasaha arenga atatu bazingura ikanzu y’umugeni.

Kubera uburebure bwayo iyi kanzu ishobora kwinjira mu gitabo cy’abaciye agahigo ku isi cya Guinness des Records ndetse na nyirayo akandikwamo nk’umukobwa wambaye ikanzu ndende ku isi.

Mu Butaliyani ho umukobwa witwa Elena De Angelis na we aherutse kurushinga yambaye agatimba kareshya na 2.8 km z’uburebure .Mu kumuherekeza ajya mu rusengero gusezerana n’uwo bashakanye byamusabye abantu 600 bagenda bafashe ako gatimba.

Aka gatimba kadozwe n’uwitwa Gianni Molaro Campania akaba yaraciye agahigo ko kudoda agatimba karekare ku isi.Abagiye bafashe ako gatimba na bo bahaboneye uruva gusenya kugirango katandura karamutse gakoze ku butaka.

Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa internet rwa Zigonet rukunganirwa n’Ibiro Ntaramakuru bya Reuters.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego