Bang Media

Reba Video

Shakisha

Yateye nyina umubyara inda none barashaka gushyingiranwa

Inkuru dukesha The Zimbabwe Mail iravuga ko umugore w’umunyaZimbabwe n’umuhungu we bakoze amahano bagakundana none ubu bakaba bashaka gushyingiranwa nyuma y’aho uyu mudamu, Betty Mbereko w’ahitwa Mwenezi muri Masvingo, aterewe inda n’umuhungu we ubu ikaba imaze kugera mu mezi 6, akaba ategereje umwana w’umuhungu we! Ese uyu mwana azitwa iki hagati y’aba bantu bombi?

Mbereko w’imyaka 40, warumaze imyaka 12 ari umupfakazi, yabanaga n’umuhungu we w’imfura, Farai Mbereko w’imyaka 23 y’amavuko. Yemeje ko atwite inda y’amezi 6, yongeraho ko yahisemo kurongorwa n’umuhungu we kuko atifuza kubana na murumuna w’umugabo we wapfuye.

Bety yumije urukiko rwo mu mudugudu atuyemo mu cyumweru gishize ubwo yatangazaga ko ubushuti bwe n’umuhungu we bumaze imyaka 3yose. Yakomeje avuga ko nyuma yo gutakaza amafaranga menshi arihira umuhungu we amashuri nyuma y’urupfu rwa se, yumvise afite uburenganzira ku mafaranga y’umuhungu we nta wundi mugore ubikwiye. Ese kwaba ari ugukunda amafaranga kumuteye gushaka kurongora umuhungu we?

Farai we yavuze ko yiteguye bihagije kurongora nyina, ndetse yongeraho ko yiteguye no kwishyura amafaranga y’inkwano ise yari yarasigayemo akayaha ba sekuru. Yagize ati: “Ndabizi ko data yapfuye hari igice cy’inkwano yasize atishyuye kandi niteguye kukishyura.”

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego