Bang Media

Reba Video

Shakisha

Zimwe mu mpamvu zikunze guteza igihombo mu bigo

bankruptcy-igihombo

  • Impamvu ya mbere nyamukuru ishobora guteza igihombo mu kigo runaka ni ubuyobozi bw’ikigo budashoboye : Ubuyobozi uhereye ku mukuru kugeza no ku bandi bafite inshingano zitandukanye, igihe badafite ubushobozi buhamye bw’imirimo bashinzwe biragoye cyane kugira ngo ikigo bayoboye ndetse nabo bayobora batere imbere. Iyo umuyobozi mukuru adoshoboye inshingano ze biragenda bikagera ku bandi bamwungirije bityo imirimo yose ikazamba.
  • Impamvu yindi ikomeye iteza igihombo ni igihe ucunga umutungo atuzuza inshingano ze ari ukuwucunga nabi nta bushobozi abifitiye, ari mu kwica akazi akawukoresha mu nyungu ze bwite ibyo bigatera igihombo gikabije kuko ikigo kidacunzwe neza mu buryo bwizewe gihomba byihuse. Umutungo ni kintu cya ngombwa mu kigo icyo ari cyo cyose kandi hapfa byinshi iyo udacunzwe nk’uko bikwiye nko : kubura imishahara yo guhemba abakozi, kubura ayo gushora mu bikorwa bitandukanye by’ikigo byagombaga guteza imbere ikigo ; ugasanga hasohoka amafaranga nta yandi yinjira.
  • Impamvu na none iteza igihombo cy’ikigo, ni ukutagira aho muvana amafaranga ahagije kandi abakemurira ikibazo icyo ari cyo cyose mwahura nacyo ndetse n’ucunga umutungo agacunga umutungo ufatika kandi ugaragara. Iyo ikigo kitabona aho kivana amafaranga ahagije biragoye kubona imisoro, kwagura ibikorwa , kumenyekanisha ibikorwa by’ikigo n’ibindi.
  • Kutamenyekanisha ibikorwa by’ikigo ngo abantu babimenye babikunde nabyo byateza igihombo igihe mutazwi ntawubagana. Ikindi ni uko igihe ibikorwa na service zitangwa bitazwi biba bishoboka ko abantu bakeka ko atari byiza bakagumana iyo sura. Ngo“ umukobwa wabuze umuranga, yaheze mwa nyina”
  • Kutazirikana intego y’ikigo n’icyo mugamije ugasanga nta gahunda igaragara mufite kandi ntimutera imbere kuko nti muba mwumva ibyo murimo nta ntumbero mufite ikigo nacyo ntikiramba.Biragoye kumenya inzira ucamo igihe utazi neza aho ugana !!
  • Kutamenya ababagana cyangwa abafata buguzi banyu ngo mumenye ibyo bashaka, ibyo bifuza n’ibyo bashobora gukenera nayo ni impamvu yatuma ikigo gihomba kuko ibndi bigo bizi ibyifuzo byaba clients biganwa kurusha abapfa gutanga service, icyo gihe biba bishoboka cyane ko ibikorwa byanyu bipfa ubusa.
  • Kutamenya amakuru y’abandi ngo mugire ubuhahirane mu menye ishusho mufite mu bindi bigo no hanze yabyo ngo bibafashe kumenya ibikosorwa n’ ibyakongerwa muri servise zisanzwe mu kaba ba nyamwigendaho, mutera intambwe idashimishije kandi burya akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze !
  • Kugura cyangwa gucuruza mu buryo butemewe n’amategeko bikunze kwitwa magendu bishobora guteza ikibazo igihe bimenyekanye, ibigo byiyubaha bigomba kubirinda.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego