Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abagabo bashobora kuboneza imbyaro hakoreshejwe uburyo bw’imirasire

Amakuru yatangajwe ku rubuga rwa interineti www.famili.fr, avuga ko abashakashatsi b’Abanyamerika bagaragaje uburyo butanga icyizere buzafasha abagabo mu kuboneza imbyaro, ubu buryo buzakoresha imirasire «ultrasons», mu gihe hari haratangijwe ubundi bushakashatsi bw’uburyo bw’ibinini bwakwifashishwa n’abagabo mu kuboneza imbyaro «pilule», ariko ubu inzira ikaba ikiri ndende ngo uburyo bw’ibinini bube bwakwizerwa./ Des chercheurs Americais developpent une nouvelle technique de contraception par "ultrasons" a destination des hommes. Les auteurs de cette etude precisent que ce traitement, au niveau des testicules, permettrait de devenir sterile pendant une periode de six moi, sans que la fertilite des patients ne soit affectee apres l'arret des ultrasons.

Ubu buryo ngo ntacyo buzahungabanya ku buzima busanzwe bw’imyororokere y’umugabo (Foto/Interineti)

Aya makuru avuga ko Fondatiyo y’umuherwe Bill Gates n’umufasha we Melinda Gates, imaze gutanga ibihumbi 100 by’amadorari mu rwego rwo gushyigikira ubu bushakashatsi ngo uruhare rw’abagabo mu bikorwa byo kuboneza imbyaro rugaragare, kuko hari ahakigaragara ko gukoresha uburyo bwo kuboneza imbyaro ku bagabo bigifatwa nka kirazira.

Mu gihe hari hasanzweho uburyo bumwe rukumbi bufasha abagabo mu kuboneza imbyaro ku buryo bwa burundu «vasectomie», James Tsuruta na Paul Dayton bakora ubushakashatsi ku buryo bw’imirasire «ultrasons», bo bavuga ko ubu buryo bwo guterwa imirasire mu dusabo tw’intanga ngabo «testicules» budafunga burundu urubyaro rw’umugabo, ahubwo ko buzafasha kujya bamara amezi atandatu batabyara, ubyifuza akaba yakomeza kujya afata ubwo buryo buri nyuma y’amezi atandatu bati: « Ubu buryo ntibubabaza, kandi ntibubuza umugabo gukora imibonano mpuzabitsina no kurangiza uko bisanzwe».
Dr Tsuruta ati: «Twabashije kubona neza ko ubu buryo bukora neza, igisigaye gusa ni ukureba icyizere butanga n’uko bwatangira gukoreshwa».

Dr Pierre Jouannet we ati:«Ubu bushakashatsi twabugeragereje gusa ku nyamashwa zirimo imbeba n’imbwa ariko haracyakenewe gukorwaho izindi nyigo mbere y’uko ubu buryo butangira gukoreshwa ku bantu».

Aho umuhanga mu binyabuzima Bernard Jegou, avuga ko ubu buryo bushobora kutazitabirwa n’abagabo benshi kubera gutinya ingaruka z’iyo mirasire «ultrasons», ahubwo akagaragaza ko uburyo bwo gukoresha ibinini ku bagabo bifuza kuboneza imbyaro ari bwo bwakabaye bwiza, ariko bukaba bwarabuze abaterankunga.

Mpinganzima Yvonne

MPINGA2020@yahoo.fr
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego