Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abagore babyarira mu bwandu bw’agakoko gatera Sida bashobora kutanduza abana babo

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha urubuga rwa Ministeri y’ubuzima www.moh.gov.rw kuri uyu wa 20 Ukuboza 2010, rwagaragaje ko umugore wasamiye mu bwandu bw’agakoko gatera Sida ashobora kurinda umwana atwite kwandura agakoko gatera Sida mu gihe ari kumubyara na nyuma yo kuvuka.

Umugore utwite ashobora kurinda umwana ubwandu igihe amubyara (Foto interineti)Umugore utwite ashobora kurinda umwana ubwandu igihe amubyara (Foto interineti)Ubushakashatsi bwa Minisanté bwagaragaje ko iyo umubyeyi basanze yaranduye ahabwa ubujyanama bujyanye n’uko agomba kuzagaburira uwo azabyara cyangwa konsa umwana nta kindi amuha kugeza ku mezi atandatu.

Umwana nyuma y’amezi atandatu umubyeyi ashobora kumugaburira ibiryo ariko akirinda kumwonsa.

Urubuga rwa Minisanté bwagaragaje ko imiti igabanya ubukana igomba guhabwa hakiri kare umugore utwite ufite ibigaragaza byose ko akwiye gutangira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera sida kandi akaba afite abasirikare bari munsi ya 350 ya mirimetero z’amaraso.

Ku mugore ugiye kwa muganga nyuma y’amezi arindwi atwite, ahabwa Zidovudine,afata ikinini kimwe mu gitondo n’ikindi n’imugoroba ariko iyo miti agomba kuyitangira amaze amezi atandatu atwite.

Hari ikindi kinini kimwe umubyeyi afata cya Nevirapine umubyeyi anywa igihe ari ku bise, hanyuma agahabwa ubundi bwoko b’ikinini anywa inshuro ebyiri ku munsi mu gihe cy’icyumweru amaze kubyara.

Amakuru ikinyamakuru gikesha igitabo cyateguwe na Minisiteri y ‘ubuzima mu guhugura abajyanama b’ubuzima, cyasohotse mu mwaka wa 2008, ku rupapuro rwacyo rwa 200, bavuga ko umugore bapimye bakamenya ko yanduye, mu gihe ari ku bise cyangwa se umugore utaranduye ariko umugabo we yaranduye, azahabwa umuti wa mg 200 inshuro imwe gusa igihe ari ku bise, hanyuma agahabwa ikindi kinini inshuro ebyeri ku munsi mu gihe cy’icyumweru amaze kubyara.

Iyo nyoboranyigisho y’igitabo kandi yagaragaje ko umwana wese wavutse ku mubyeyi wanduye virusi itera sida ahabwa umuti ungana na m1 1 y’ibitonyanga inshuro imwe gusa mu gihe kitarengeje amasaha 72 amaze kuvuka,hanyuma agahabwa umuti w’amazi wa AZT ku munsi ni ukuvuga ml 1 inshuro ebyeri ku munsi mu gihe cy’ibyumweru bine.

Ernestine Musanabera (Izuba Rirashe)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego