Bang Media

Shakisha

Abagore Bakunda Abagabo bafite ijwi ryo hasi cyane

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’abahanga bo muri Kaminuza ya Aberdeen muri Scotland bwagaragaje ko umubare munini w’abagore bakunda abagabo banize ijwi cyane (voix grave) ni ukuvuga bafite ijwi rivugira hasi cyane kurenza abagabo bafite ijwi ryo hejuru cyangwa se irizwi mu ndimi z’amahanga nka ( voix aigüe/high-pitched voice

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagore bahora bibuka neza umugabo ufite ijwi rivugira hasi bahuye ku buryo batamwibagirwa ugereranyije n’undi ufite ijwi ryo hejuru. Ubwo bushakashatsi bwerekanye kandi ko iyo abagore benshi bagiye guhitamo umuntu bazabana igihe kirekire bahitamo umugabo ufite ijwi riri hasi cyane, bigatuma bibanda cyane mu kwitegereza no kwiga imiterere y’imyitwarire y’abo bagabo kuko baba bifuza kuzababonaho ubucuti bw’igihe kirekire.

Mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi hifashishijwe kwereka abagore bagera kuri 45 ishusho ry’ikintu ariko kivugwa mu izina ryacyo hifashishijwe amajwi anyuranye y’abagabo avanze n’andi y’abagore yiganwa n’ibyuma by’ikoranabuhanga. Nyuma abandi bagore 46 berekwa ibindi bintu bivugwa mu mazina yabyo hifashishijwe ibyuma by’ikoranabuhanga ariko bisohora amajwi y’abantu nyirizina y’abagabo n’andi y’abagore.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byanyujijwe mu kinyamakuru cyo kuri Internet Springer’s journal, Memory and Cognition byagaragaje ko umubare munini w’abagore bagiye bibuka amazina yavuzwe mu ijwi ryo hasi.

Kevin Allan wateguye ikorwa ry’ubu bushakashatsi yasobanuye ko kwibuka ijwi bifasha abagore guhitamo umugabo bifuza kubana igihe kirekire. Ubu bushakashatsi bukaba bwarashingiweho hemezwa ko abagore benshi bahitamo abagabo bafite ijwi ryo hasi kuko ribatera kubatekerezaho igihe kirekire ndetse rigatuma bafata igihe kirekire biga imyitwarire yabo n’indi mico yabo ijyanye n’imibanire yabo n’abandi.

Ubu bushakashatsi bwanzuye buvuga ko umubare munini w’abagore ukunda abagabo bafite ijwi ryo hasi kurenza abagabo bafite ijwi ryo hejuru. Gusa ubusanzwe bizwi ko umugabo w’ ijwi riri hasi aba asanzwe yifitemo imisemburo myinshi ya kigabo (masculine hormones).

via maxisciences.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment