Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abakobwa bo mu byaro baracyatinya gukoresha agakingirizo - Dr Kabarisa

Dr Kabarisa Tharcisse, uyobora ibitaro bya Kaduha, mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko abakobwa bo mu byaro bagitinya gukoresha agakingirizo, bikaba bigaragarira mu biganiro abaforomo n’abaforomokazi bo muri ibyo bitaro bakunze kugirana n’urubyiruko rw’aho.

Abakobwa nabo bakwiye kumenya imikoreshereze y’agakingirizo (Foto/Arishive)Abakobwa nabo bakwiye kumenya imikoreshereze y’agakingirizo (Foto/Arishive)Dr Kabarisa akaba yaravuze ko mu biganiro bagirana ahanini biba bikubiyemo inyigisho mu gukoresha agakingirizo ariko ugasanga abakobwa ari bo bakibifiteho ikibazo cyane, bavuga ko kugakoresha bishobora kubazanira ingaruka mbi karamutse kabahezemo.

Kuri abo bakobwa bavuga ko agakingirizo gashobora kubaheramo Dr Kabarisa yagize ati “birashoboka ko agakingirizo kacika ariko biba byatewe no kugakoersha nabi.”

Atanga urugero ku bantu bakambara gahindurije, kugakoresha kararengeje igihe cyangwa abakora imibonano bakagakoresha batabanje kubyumvikanaho.

Dr Kabarisa yakomeje amara impungenge abo bakobwa avuga ko avuga ko inganda zikora udukingirizo ziba zizewe neza, zigendera ku mategeko mpuzamahanga y’ubuziranenge kandi mbere y’uko twinjira mu Rwanda bakabanza kudukorera isuzumwa nk’indi miti yose.

Uwingabire Grace umuforomokazi ku kigo nderabuzima cya Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa 7 Mutarama 2011, we yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko abakobwa batinya gukoresha agakingirizo ariko ntibatinye gukora imibonano mpuzabitsina, akaba ari nayo ntandaro y’umubare mwinshi w’ababana n’agakoko gatera Sida kuko baba banduye nabo bakagakwirakwiza mu bandi.

Uwingabire yasoje avuga ko bizeye neza ko izo nyigisho zitangirwa hirya no hino ku bigo nderabuzima byo mu Ntara y’amajyepfo bizafasha urwo rubyiruko gushiruka isoni bagakoresha agakingirizo kuko ari bwo buryo bwa 2 abantu bakoresha mu kwirinda indwara zandurira mu myanya ndangagistina.

Fran├žoise Mukankubito

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego