Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abanyamadini bahagurukiye inyigisho zo kuboneza urubyaro

Mu myaka yashize byari bigoye kumvisha abanyamadini gahunda zijyanye no kuboneza urubyaro, ahenshi mu matorero atandukanye nta muvugabutumwa watinyukaga kwigisha abayoboke be ibijyanye no kuringaniza kuko ahenshi mu bakirisitu bishingikirizaga kuri Bibiliya aho Imana yabwiraga abantu ngo ; « mubyare mwororoke mungane n’umusenyi wo ku nyanja »

Uburyo bukoreshwa mu kuringaniza imbyaroUburyo bukoreshwa mu kuringaniza imbyaroIryo jambo bamwe barigenderagaho cyane, dore ko igice kinini cy’abanyarwanda bemera inyigisho za bibiliya, bityo bigatuma bamwe bumva ko bagomba kubyara, baba abafite ubushobozi bwo kurera n’abatabufite

N’ubwo minisiteri y’ubuzima n’indi miryango byayitwaye igihe kugira ngo iyo myumvire ihinduke, ubu noneho icyizere cy’uko abantu bose n’abanyamadini bashobora kumva ihame ryo kuboneza urubyaro kirahari kuko abashumba b’amatorero amwe n’amwe bamaze kwiyemeza kubyigisha, dore ko bari mu gice cy’abanyarwanda cyumvwa kandi kigira abayoboke benshi.

Kugira ngo tumare abasomyi bacu amatsiko, ndetse n’abatumva ukuri bibonere ubuhamya bw’uburyo n’amtorero yahagurukiye kwigisha gahunda zo kuboneza urubyaro, kuko ari iterambere, twaganiriye na Pastor Semuhoza Alexis wo mu itorero rya Christian Church.

-Mwatubwira amazina yanyu, itorero mubereye umuyobozi, Umurenge, ndetse n'Akarere ?

Pastor : Ndi Pastor semuhoza Alexis ndi umwe mu baPasitori bagize Itorero Christian Church mu Rwanda(C.C.I.R).rikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa KIGARAMA.

-Ibijyanye no kuringaniza cyangwa kuboneza urubyaro mubona bifite umumaro ku banyarwanda?

Pastor :-Kuringaniza urubyaro cyangwa kuboneza urubyaro bifite akamaro ku banyarwanda bose. Ndabivuga nk'umuntu wize ibijyanye ni Iterambere, Kutaboneza urubyaro bifite ingaruka mbi nyinshi, kwangiza ibidukikije, ubukene, imirire mibi, ubuzima bubi.

Kuringaniza urubyaro muyandi magambo ni: Iterambere mu muryango kuko ari uguhuza umusaruro w'abantu bari muri uwo muryango, kugabanya impfu z'ababyeyi bapfa babyara, ndetse no kugira imirire myiza.

kubera ko kuringaniza urubyaro ari iterambere ndumva ari ikintu cyiza ku banyarwanda bose.

-ese hari icyo byangiza ku buryo bw'umwuka cyangwa bw'agakiza ku mukirisitu wiyemeje gukurikira gahunda zo kuringaniza urubyaro?

Pastor : Ntacyo byangiza ku mwuka kuko Imana ishaka ko tuyizera dufite ubwenge bwo kubaho no kumenya imiterere y’aho tuba. Imana yaturemeye kubaho neza ntabwo yaturemye ngo tubeho nabi, tugomba rero gushakisha ibyatuzanira akamaro mu buzima bwacu.

-ese itorero musengeramo mwemerewe kuboneza urubyaro?

Pastor :-Itorero ryacu bamwe bemera kuboneza urubyaro abandi ntabwo babyumva neza kubera imyumvire ya kera, baracyakeneye ubukangurambaga bwinshi bwo kwitabira iyo gahunda kuko ari ngombwa dore ko biri no mu ntego y'Ikinyagihumbi tugomba gukurikiza, kandi umuvugabutumwa mwiza ashaka icyateza imbere Intama ze, kandi akazifasha guhindura imyumvire kugira ngo zijyane n’igihe.

-nk'umuvugabutumwa, ushobora kubyigisha mu rusengero, mu gihe hateraniye abakirisitu?

Pastor :-Nta soni bitera mukubyigisha abakristu kuko kubyara abo utashoboye kurera ari icyaha, ariko iyo urera abo ushoboye ni imigisha myinshi.

-ese niba mwaragerageje kwigisha izo nyigisho ko kuboneza urubyaro, mubona abayoboke b’idini yanyu babyakira gute?

Paster :Ntabwo bamwe barabyitabira neza ariko benshi barabyumva kuko ari ingirakamaro kandi ariryo terambere rirambye rya bose.

-nta kibazo byaba bibatera mu murimo mwiyemeje iyo mubyigisha?

Pastor : Nta kibazo jye mbona cyavuka mu ivugabutumwa ku bijyanye no kuringaniza urubyaro, nta muyoboke wacu wanga kwiteza imbere ikibazo ni uko batabikangurirwa buri gihe cyose, ariko twe turagerageza kuko tuzi umumaro wabyo ku buzima bw’abantu.

-ese uburyo bwose bukoreshwa mu kuringaniza urubyaro mushobora kubwigisha mu madini yanyu? (aha ndavuga inshinge, udukingirizo, kwifungisha burundu, ibinini, udupira, kwifata cyangwa se urunigi)

Pastor :-Hari uburyo bwinshi umuntu yahitamo yakoresha mu kuboneza urubyaro.akurikije imitere y'umubiri we cyangwa se inama za muganga, uburyo bwose buremewe kugira ngo ugere ku ntego ikenewe bityo ugire iterambere ry'umuryango wawe n'igihugu cyawe.

-ko abanyamadini bamwe na bamwe batabyemera, mukora iki kugira ngo mubafashe kumva umumaro wo kuboneza urubyaro ? (aha ndavuga bamwe mu bashumba b'amatorero)?

Pastor : -Hari bamwe mu bashumba batabyumva neza ibyo nabivuze ko ari ya myumvire ya cyera, imwe yo kuvuga ngo twororoke….., ese ubu twaba tugeze he mu kwororoka? u Rwanda ntabwo ruragwira? uburumbuke bw'abanyarwanda bugeze he? Imibare y’abahanga n’abashakashatsi yerekana iki ku bibazo by’ubwiyongere bw’abaturage bagereranyije n’ubutaka u Rwanda rufite? ibyo ni bibazo abashumba bagomba kwibaza. Kuko abatuyoboye bagomba kumenya iryo terambere rishingiye kuri bya bintu twavuze haruguru.

-wagira nama ki abobashumba batabyumva?

Pastor : ndasaba bagenzi bange b’abavugabutumwa kugira umuhate wo guhindura isi nziza kurusha uko twayisanze, ibyo rero bizaganisha kubyo navuze haruguru, harimo kurengera ibidukikije, kubyara abo dushoboye kurera bakabaho neza, kugira ubuzima buzira indwara n’ibindi.

M.Louise Uwizeyimana

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego