Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abanyamakuru bahuguriwe ibijyanye n’indwara ya Sida n’ubuzima bw’imyororokere

Abanyamakuru bakorera mu Mujyi wa Kigali ni bo bahuguriwe ku bijyanye n’indwara ya Sida n’ubuzima bw’imyororokere kuri uyu wa 6 – 8 Ukwakira 2010 muri Sports View Hotel.

Indwara ya sida igira ingaruka nyinshi ku mubiri n’ubwo igenda igabanukaIndwara ya sida igira ingaruka nyinshi ku mubiri n’ubwo igenda igabanukaIkigo gishinzwe gutanga amakuru ku buzima mu Rwanda (Rwanda Health Communication Center) kikaba cyaragerageje gutumira abaganga batandukanye bashinzwe gukurikirana ababana n’agakoko gatera Sida ndetse n’ubuzima bw’imyororokere aho bagerageje kugaragaza ko bamwe mu banyarwanda bamaze kugenda basobanukirwa na bimwe bigishwa.

Kaboneka Suzana ushinzwe ishami ryita ku buzima bw’imyororokere muri Intrahealth akaba yaratangaje ko bimwe mu byo bashinzwe kandi bagerageza gukora harimo gukangurira abagore kwifatira imyanzuro ku bijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere, gufasha abagore mu kwigisha abagabo kwitabira iringaniza ry’imbyaro, gufasha ingimbi n’abangavu kutayoboka imibonano mpuzabitsina igihe kitaragera ndetse no gushishikariza abantu kutagira isoni yo kuganira ibijyanye n’imyanya ndagabitsina n’ibindi.

Muri icyo kiganiro Kaboneka Suzana yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 23% by’abangavu n’ingimbi ari bo bashoka mu mibonano mpuzabitsina igihe kitaragera, 19% by’abari munsi y’imyaka 18 barwaye indwara ziterwa no kurya indyo mbi, aha kandi akaba yaratangaje ko bafite imigambi myiza kandi mishya ku buryo mu mwaka wa 2015 iyi mibare yose izaba yaragabanutse ku buryo bugaragara.

Uwineza Grace ukorera mu kigo cya Trac Plus yagaragaje ko indwara ya Sida imaze kugabanuka cyane mu banyarwanda, ibi akaba yarabivuze kubera ko udukingirizo abenshi bamaze kumva agaciro katwo n’ubwo batarekeraho gukomeza kwigisha abantu ububi bw’iyo ndwara ndetse n’ingaruka umuryango usigarana.

Umutesi Cécile

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego