Bang Media

Shakisha

Adizero miCoach : inkweto izi ubwenge !

Adizero miCoach
Uruganda rwa ADIDAS ruzobereye mu gukora no gucuruza ibikoresho bya sport ruratangaza ko guhera taliki 15 z'ukwezi gutaha ruzaba rwashyize ku isoko inkweto nshya zifite ubushobozi budasanzwe bumenyerewe.

Izi nkweto zagenewe abakunzi bo sport yo kwiruka cyangwa izindi zigendana na byo.

Usibye gufata igipimo cy'umuvuduko w'uzikoresha, zishobora no gupima uburebure bw'intambwe ze, umubare wazo, uburebure bw'aho yirutse ndetse n'igihe yakoresheje.

Ibi bipimo byose nyuma yo gufatwa bishobora kubikwa kuri mudasobwa (pc) isanzwe, Mac, iPhone, iPad hifashishijwe USB cyangwa ikoranabuhanga rya WiFi.

N'ubwo igeragezwa ryazo ryakorewe ku mukinnyi, akaba n'icyamamare Lionnel Messi, ADIDAS iratangaza ko zitagenewe aba professionnels gusa (abanyamwuga).

Igiciro ? ama euros 250 gusa, mu maguriro yose yemewe ya ruriya ruganda.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment