Bang Media

Reba Video

Shakisha

Agashimwe ku Bakoresha Google

Ubu ni bumwe mu buryo bushya Google iri gushyiraho mu rwego rwo kugeregeza kunezeza abakunzi bayo. Uyu mushinga wabatijwe Screenwise Panel, ugamije gutanga amahirwe yo gukorera amafaranga ku bakoresha serivisi za Google.

Google ikaba yiyemeje kwishyura buri muntu nk'ingurane yo gutanga amakuru ku mikoreshereze bwite ya interineti.

Ku bashaka gukorana n'iyi gahunda, tubabwire ko mu bisabwa harimo kuba wujuje imyaka 13,kuba ukoresha browser ya Google Chrome no kuba ufite email ya Gmail.

Hari uburyo 2 wakwiyandikishamo, bukaba bwishyura amafaranga atandukanye:

1. ni ukwinstalla aga software, ugahita uhabwa ikarita yo guhahira ku rubuga rwa amazon.com, ikarita ihwanye n'amadolari 5, hanyuma buri mezi 3 ukajya uhabwa andi madolari 5.

2. Ubundi buryo ni ukugura akuma gacomekwa hagati ya mudasobwa na ruteri (router). Mu kwiyandikisha ugahita uhabwa ikarite y'amadolari 100 yose, hanyuma ukajya uhabwa amadolari 20 buri kwezi, mu gihe cyose ukiri muri iyi gahunda. Aka kuma kitwa Screen Data Collector kakaba gafite ubushobozi bwo gukusanya amakuru arebana n'ikoreshwa rya interineti nk'imbuga umuntu asura kurusha izindi cyangwa imikino ikinirwa kuri interineti umufatabuguzi akoresha cyane.

Isosiyete ya Google yatangaje ko ibi ari mu rwego rwo kugeregeza kunoza serivisi iha abakiriya bayo, ikindi kandi ngo umufatabuguzi afite uburenganzira bwose bwo guhjagarika bene iyi mikorere igihe cyose abishakiye. Tubabwire ko iyi serivisi kuri ubu itari yatangira neza, itegerejwe mu minsi mike iri imbere, nk'uko bigaragarira mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego