Bang Media

Reba Video

Shakisha

Akaga ku bakora imibonano mpuzabitsina babihuje mu Rwanda

Uko imyaka ishira indi igataha, niko ikiremwa muntu kigenda cyikora ibyo gishatse bikitwa ko ari iterambere ndetse no kujijuka.mu bihugu byateye imbere iterambere rijyana n’abantu.muri ibyo bihugu kugeza ubu,bemera ko umugabo n’undi mugabo babana nk’uko ubusanzwe umugore n’umugabo babana.

Imana irema Adam yamushyize mu murima wa Eden iza kubona ari wenyine, ihitamo kumushakira umufasha. Uwo mufasha yamushakiye, ntibari bahuje ibitsina kuko yamuhaye umugore irababwira iti “Mubyare mwuzure isi”.

Uko ikiremwa muntu cyakomezaga kugenda gicumura, niko cyagendaga gikora ibibi bidashobotse. Ibi nibyo bigatuma umuntu yakwemeza ko ibyo bibiriya ivuga ari ukuri ko mu minsi ya nyuma y’isi, hazaba ibikorwa bibi cyane bitigeze bibaho.

Kuva aho ibihugu by’i Burayi bitangiriye kwemeza ko abantu bashobora kubana bahuje ibitsina, no muri Africa byagiye bikwirakwira, biza kugera mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bigera i Burundi, ariko mu Rwanda ntihagira igikoma.

Mu gihe gito mu Rwanda abantu bakora imibonano mpuzabitsina babihuje (Njye sinemera ko ari uguhuza ibitsina) batangiye kwigaragaza. Ku nshuro ya mbere mu Rwanda aba bantu babana bahuje ibitsina bigaragaje ku itariki ya 21 Ugushyingo 2009 kuri Hotel Alpha Palace hano mu Mujyi wa Kigali, aho bamwe mu bagize imiryango ya Sosiyete Civile bahamagaye abanyamakuru kugirango babafashe mu kwamagana abadepite ngo badasinya umushinga w’itegeko uri mu Nteko uteganya ibihano ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina babihuje.

Ingingo ya 217 iri mu mushinga w’iryo tegeko, igira iti “ umuntu wese uzafatwa akora,cyangwa ashishikariza uwo bahuje igitsina gukora imibonano mpuzabistina, cyangwa ikindi kintu cyose cyerekeranye n’imibonano mpuzabistina, azahanishwa igifungo cy’imyaka 5 kugeza ku myaka 10, n’amande kuva ku bihumbi 200.000 kugeza kuri Miliyoni imwe”.

Umwe mu bari bashishikajwe no kurengera aba bantu rero ni umugabo ukuriye urugaga rw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida Mwananawe Aimable afatanyije na Dr.Kagaba Aphrodis wahoze ayobora AJEPRODHO.

Aha abanyamakuru ntibashize amacyenga aba bantu, kuko nabo bashobora kuba bakora imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje ibitsina. Dr.Kagaba yemeza neza ko umuntu ashobora kuvuka akunda uwo bahuje igitsina ku buryo banaba nk’umugabo n’umugore.cyakora uwahoze ari Minisitiri w’ubuzima Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene we yatangarije ikinyamakuru UMUSINGI ko atazi ukuntu umuntu avuka ashaka uwo bahuje igitsina.

Njyewe nka Ntawukuriryayo ntabyo nzi,ahubwo hakwiye gukorwa ubushakashatsi, ariko icyo nzi cyo nta muntu uvuka atyo”. Ku itariki ya 10/12/2009 muri Hotel Top Tower ku Kacyiru abo bantu bakora imibonano mpuzabitsina babihuje, bongeye guhamagara abanyamakuru bayobowe n’umuyobozi wabo Naome Ruzindana uvuga ko yatandukanye n’umugabo bari bafitanye abana, akaza gushaka undi bahuje igitsina kuko ngo ariwe umugwa neza.

Ruzindana yabwiye abanyamakuru ko uko byagenda kose ku birebana n’umushinga w’itegeko nta bwoba bafite. “Babishyira mu itegeko nshinga, batabishyiramo, turahari ntacyo byahindura uko twaremwe ni uko nta kundi” Cyakora Naome avuga ko n'ubwo akora imibonano mpuzabitsina n’uwo bahuje ibitsina atabyifuriza abana be kuko ngo ahura n’ibibazo byinshi muri uko kubana kwe n’uwo bahuje igituba.

Undi musore w’imyaka 22 witwa Abdul Karim Mushimiyimana kuri uwo munsi yasobanuriye abanyamakuru ko we yavutse yumva ari umukobwa ariko yareba ku gitsina cye akabona ari umuhungu, akomeza kujya yigendanira n’abakobwa gusa, ubu ngo akaba abana nundi mugabo nk’umugore we. Yakomeje avuga ko ndetse ashakwa n’abandi bagabo.

Njyewe nubwo ndi umugabo, hari n’abandi bagabo baza kunshaka kandi bafite n’abagore babo, nkibaza icyo banshakamo kikanyobera”.

Ruzindana Naome akaba asaba Leta ko aho kubaha akato, yabashakira uko bafashwa ntibahabwe akato kandi bagashyirwa muri gahunda zo kurwanya Sida kimwe n’abandi bantu bose. Izindi mfashanyo abakora imibonano mpuzabitsina babihuje bifuza, ni amavuta yo kubobeza mu nnyo kuberako haba hakomeye bigatuma bakomereka bityo n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida bukiyongera nk’uko Mwananawe Aimable yabitangarije abanyamakuru.

Nelson Gatsimbazi (UMUSINGI Newspaper)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego