Bang Media

Reba Video

Shakisha

Albert Ndanyuzwe yateguye igitaramo cyo gushima Imana, anitegura kumurika alubumu ye ya mbere

Umuhanzi Albert Ndanyuzwe ni umusore ufite imyaka 23 uririmba mu Rusengero asengeramo “Ishyanga ryera” ruba i kanombe akaba n’umuhanzi ku giti cye mu ndirimbo zihimbaza ndetse zi karamya n’Imana. Afite indirimbo “Wambonyemo iki Yesu”y’injyana ya Reggae n’indirimbo “Twagiranye igihango”iri mu njyana ya Slow. Uyu muhanzi afite na Manager witwa Mutangana Emmanuel basengana akuriye urubyiruko mu itorero basengeramo, aka ari mubahanzi bake bafite aba manager baririmba gospel music.

Albert ari gukora alubumu ye ya mbere muri Studio yitwa The Color of Music, amaze kurangiza indirimbo ebyiri iyitwa “Yesu ndakwifuza” arinayo ndirimbo akunda kuririmba mu bitaramo, niyo abantu benshi bamuziho, nindi yitwa “Gukomera kwawe”. Buretse Manager we ashigikirwa n’umubyeyi umbyara Maman we bikaba bimushimisha kandi bimutera imabaraga. Ubu akaba yari gutekereza no gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze. Mu bintu yitaho ni ugufasha no kuzirikana impfubyi, abakene, abarwayi ndeste n’abatishoboye bose.

Nkuko Bwana Mutangana Manager we yabidutangarije ngo bateguye igitaramo cyo gushima kuri kino cyumweru tariki ya 8/01/2012, i Kanombe Busanza kuri Holy Nation kuva saa munani z’amanwa aho Albert azafatanya nabagenzi be benshi abzaba baje kumushigikira harimo Serge, Assa, Jimmy, Grace n’abandi. Kwinjira muri icyi gitaramo akaba ari ubuntu kandi kikaba kiri mu rwego rwo gushima Imana ibyo yabakoreye umwaka ushize ndetse no gutegura kumurika alubumu bbari gukora bitarenze uyu mwaka wa 2012.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego