Bang Media

Reba Video

Shakisha

Album nshya y’uwahoze ari misitiri w’intebe w’Ubutaliyane, Silvio Berlusconi

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe mu gihugu cy’ubutaliane,ariwe Silvio Berlusconi ubu yamaze gushyira ahagaragara Album nshya yise ‘’TRUE LOVE’’ bishatse kuvuga urukundo nya kuri. Iyi ibaye Album ya kane yakoranye n’umucurangira gitari akaba n’umujyana we Mariano Apicella.
Uyu mugabo akaba aherutse kuva ku buyobozi yegujwe na guverinoma y’icyo gihugu ku mpamvu zuko Igihugu cy’ubutaliyani cyari cyibasiwe n’imyenda ikabije, bikaba binavugwa ko yasesaguraga umutungo w’igihugu, anaherutse kujyanwa mu rukiko aregwa gusamabanya umwana ukiri muto wa koraga akazi ku buraya .

Silvio Berlusconi mu buzima bwe akunda kuririmba kandi akaba ari n’ icyamamare muri muzika. Akaba yarigeze kuririmbira bamwe mu bayobozi bakomeye bagenzi be barimo uwahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Tony Blair, minisitiri w’intebe w’Ubulusiya Vladmir Poutine hamwe nu wahoze ari perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika George W.Bush .

Uyu mugabo akaba ari n’umwe mu baherwe bo mu gihugu cy’ubutaliyani, ubarizwaho akayabo ka ngana na miliyali 9 z’amadolari y’amanyamerika, akaba anafite sociyete yitwa Mediaset izwiho gutangaza ibijyane n’ubucuruzi mu gihugu cy’ubutaliyani, uyu mugabo na none azwiho kuba ari we wubatse banki ikomeye mu gihuhu cy’ubutaliyani yitwa Mediolanum. Berlusconi binavugwa ko ariwe nyir’ikipe ya AC Milan.
Silvio Berlusconi yatangiye kuririmba kuva yiga muri kaminuza,akaba ari naho yigiye gucurangisha gitare. Yaje guhanga indirimbo y’ikipe ya AC Milan afatanyije n’utunganya umuziki(producer) akaba n’umuririmbyi w’injyana ya Pop ariwe Tony Renis
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego