Bang Media

Shakisha

Amatariki Akomeye Yaranze Kiriziya Gatolika mu Rwanda I

- Nubwo italiki itazwi mu mwaka w’i 1894 : Hashinzwe vicariyati ya Nyanza itandukanijwe na Victoria-Nyanza. Icyo gihe u Rwanda ruba igice gishya muri kiliziya gatorika gishingwa Musenyeri LIVINHAC kugeza asimbuwe na Musenyeri HIRTH mu 1899.
Mgr HIRTH, na ba padiri BRARD, Paul BARTHELEMY hamwe na Furere ANSELME, i Bwami hamwe n'Umwami Yuhi Musinga

- Ku italiki ya 12 Ugushyingo 1897 : Ku bubasha nk’irahe ku gihugu cy’u Rwanda Musenyeri HIRTH, yageze mu gace ka Katoke (Tanzanie) ategurwa kuza mu Rwanda.

- Ku italiki ya 15 Nzeli 1899 : Hamwe nabo bari kumwe Musenyeri HIRTH bafashe inzira bayoboza mu Rwanda bava iyo muri Kamoga (Bukumbi / Tanzanie.

- Ku italiki ya 2 Gashyantare 1900 : Mgr HIRTH, naba padiri BRARD, Paul BARTHELEMY hamwe na Furere ANSELME, bageze i bwami kwiyereka Umwami Yuhi MUSINGA.

- Ku italiki ya 8 Gashyantare 1900 : Hashinzwe Misiyoni ya mbere i SAVE.

- Ku italiki ya 1 Mutarama 1902 : Hashinzwe Misiyoni ya ZAZA

- Ku italiki ya 4 Mata1902 : Hashinzwe Misiyoni ya Nyundo

- Ku italiki ya 20 Ugushyingo 1903 : Hashinzwe Misiyoni ya Rwaza

- Ku italiki ya 20 Ukuboza 1903 : Hashinzwe Misiyoni ya Mibirizi

- Mu mwaka 1906 : hashingwa misiyonia ya Kabgayi

- Mu mwaka 1903 : Habatijwe abakiristu 49 i Save

- Mu mwaka 1909 : Hasohotse igitabo cya mbere cy’inyigisho za kiliziya mu Rwanda

- Mu mwaka 1910 : Hageze ababikira ba mbere (Sœurs Blanches).
Ababikira ba mbere (Sœurs Blanches).

- Mu mwaka 1910 : Aba seminari ba mbere b’abanyarwanda binjiye mu iseminari nto ya Rubia (Ihangiro/Tanzanie) nyuma bakomereza i Kagondo/Tanzanie.

- Ku italiki ya 12 ukuboza 1912, démembrement du Victoria-Nyanza Méridional

- Mu mwaka 1913 : Nibwo abaseminarib’Abanyarwanda bigaga i Rubia bagarutse i Kabgayi bamara umwaka umwe i Kansi (Nyaruhengeri-Butare). Aha hanashingiwe umuryango w’ababikira b’ABENEBIKIRA na Musenyeri Joseph HIRTH.

- Muri Nyakanga 1917 : Umwami Yuhi V MUSINGA yemeye ko kiliziya ikora ibikorwa byayo mu Rwanda nk’idini.

- Ku italiki ya 7 Ukwakira 1917 : Habaye itangwa rya mbere ry’ubupadiri i Kabgayi, ku bapadiri 2 b’Abanyarwanda aribo Padiri Balthazar GAFUKU w’i Zaza na Donat REBERAHO w’i Save.

- Mu mwaka 1919 : Bwa mbere mu mateka yabo Padiri Balthazar GAFUKU na Donat REBERAHO batangiye gukora ubutumwa bwabo bafatanjije na Furere Oswald w’umuyozefiti.

- Mu mwaka 1925 : Hizihijwe yubile y’imyaka 25 Kiliziya igeze mu rwanda

- Ku italiki ya 25 werurwe 1919 : Umwenebenebikira wa mbere w’Umunyarwanda yinjiye muri uyu muryango na Sœur YOHANA


- Ku italiki ya Mata 1922 : Papa Piyo wa XI yahaye ubuyobozi bwa vikariyati y’u Rwanda Léon CLASSE.

- Mu mwaka 1928 : Abafurere b’urukundo bageze mu gihugu banashinga ibikorwa byibandaga ku burezi nka Groupe sclaire Officiel de Butare y’ubu

- Ku italiki ya 1 Nzeli 1933 : Hashinzwe ikinyamakuru cya kiliziya « IKINYAMATEKA » cyaje kwitwa KINYAMATEKA. Kikaba ari nacyo cya mbere cyahayeho mu Rwanda mu byandika

- Mu mwaka 1936 : Iseminaryi Nkuru y’i Kabgayi yimuriwe i Nyakibanda.

- Ku italiki ya 19 Werurwe 1943 : Musenyeri Laurent DEPRIMOZ, wari wungirije Musenyeri CLASSE yamusimbuye ku buyobozi bwa Kiliziya y’u Rwanda.

- Ku italiki ya 17 Ukwakira 1943 : Umwami MUTARA III RUDAHIGWA yarabatijwe nyuma y’imyaka igera kuri 14 yigishwa amahame y’idini akareka Imana y’iwabo agakurikira Kiristu

- Ku italiki ya 27 Ukwakira 1946 : Umwami MUTARA III RUDAHIGWA yeguriye u Rwanda Kristu Umwami muri Kiliziya yamwitiriwe i Nyanza ya Butare.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment