Bang Media

Shakisha

Amatariki Akomeye Yaranze Kiriziya Gatolika mu Rwanda III

Hari ku wa 30 Werurwe 1992, ubwo Papa Yohani Pawulo wa II, yemeza ishingwa rya diyoseze ya Gikongoro anayishinga Mgr Augustin MISAGO nk’umushumba wayo. Maze ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 28 Kamena 1992 ku Gikongoro, na kalidinali Jozef TOMKO.

Ku italiki ya 3 Werurwe 1992, hemejwe ko Musenyeri Frédéric RUBWEJANGA asimbura Musenyeri Joseph SIBOMANA wari ugiye mu cy’iruhuko cy’izabukuru, maze nawe ahabwa inkoni y’ubushumba na Kalidinali Jozef TOMKO i Kibungo ku ya 5 Nyakanga 1992.

Hari ku wa 22 Ukwakira1992, ubwo katedarali nto y’i Kabgayi, yaturwaga Bikiramariya utarasamanywe icyaha
Bazilika nto y'i Kabgayi yitiriwe Bikira mariya utarasamanywe icyaha

Hari ku ya 8 Ukuboza 1992, ubwo i Kabgayi hahimbazwaga yubile y’imyaka 75 y’ubusaseridoti mu Rwanda.

Hari muri Gicurasi 1993, ubwo Karidinali Roger ETCHEGARAY, yasuye u Rwanda azanye ubutumwa bw’amahoro ku Banyarwanda yari yahawe na nyirubutungane Papa Yohani Pawulo II.

Kuwa 5 Kamena 1994, Abepiskopi 3 bitabye Imana abo ni :

- Mgr NSENGIYUMVA Vincent, wari Arikiyepiskopi wa Kigali.

- Mgr NSENGIYUMVA Thaddée, wari umushumba wa diyoseze ya Kabgayi akaba na Perezida w’inama y’abepiskopii mu Rwanda

- Na Mgr RUZINDANA Joseph, wari umushumba wa diyoseze ya Byumba.

Izo diyoseze zabo zahise zishingwa ba padiri Jean-Baptiste RUGENGAMANZI i Kigali, André SIBOMANA i Kabgayi na Jean Berchmans TURIKUBWIGENGE i Byumba.

Hari muri Kamena 1994, ubwo Karidinali Roger ETCHEGARAY, yasuraga u Rwanda bwa kabiri azanye ubutumwa bw’amahoro ku Banyarwanda yari yahawe na Nyir’Ubutungane Papa Yohani Pawulo II.

Hari ku wa 13 Nyakanga 1994, ubwo Leta ya vatikani yashingaga Padiri Henri HOSER, nk’intumwa yayo yihariye mu Rwanda.

Kuva ku italiki ya 2 kugeza ku ya 5 Nzeli 1994, Inama y’abepisikopi yateraniye i Butare, iyamije gufungura amashuri ya kiliziya nk’amaseminari mato n’inkuru.

Hari ku wa 11 Ugushyingo 1994, ubwo Nyir’Ubutungane Papa Yohani wa II yemeje ko amadiyoseze adafite abashumba yahagararirwa n’aba ku buryo kiliziya yemera :
Musenyeri Jean Baptiste GAHAMANYI wayoboraga na Diyoseze ya Gikongoro, Mu mwanya wa Musenyeri Misago wari waragiye kwivuza

- Mgr Jean Baptiste GAHAMANYI ahagararira Diyoseze ya Gikongoro, mu mwanya wa Musenyeri Misago wari waragiye kwivuza i Burayi

- Mgr Frédéric RUBWEJANGA ahagarararira Diyoseze Byumba,

- Padiri André SIBOMANA ahagarararira Diyoseze Kabgayi

- Padiri Antonio MARTINEZ ahagarararira Diyoseze Ruhengeri, asimbuye Musenyeri Phocas Nikwigize wari ukiri mu buhungiro mu cyahoze ari Zaïre.

Muri Mutarama 1995, Inama y’abepisikopi gaturika b’u Rwanda yagejeje ku buyobozi bw’u Rwanda ibibazo byari biyugarije (biyihangayikishije). Hasohotse inyandiko ku byihutirwaga mu ikenurabushyo nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Hari ku wa 25 Werurwe 1995, Hashyizweho intumwa nshya ya Papa mu Rwanda Musenyeri Janusz JULIUSZ.

Ku va ku wa 18 kugeza 23 Werurwe 1996, Musenyeri Paul Joseph CORDES, yazaniye ubutumwa bw’amahoro yari ahawe na Papa Yohani Pawulo wa II bugenewe Kiliziya y’u Rwanda.

Hari ku wa 25 Werurwe 1996, Papa Yohani Pawulo wa II, yemeje ko Musenyeri Thaddée NTIHINYURWA, aba arikiyepisikopi wa kigari anahagarariye na diyoseze ya Cyangugu, naho Padiri Anastase MUTABAZI, akaba umushumba wa diyoseze ya Kabgayi, Padiri Servilien NZAKAMWITA we yagizwe umushumba wa Diyoseze ya Byumba.

Hari ku wa 8 Mata 1996, ubwo Nyir’Icyubahiro Musenyeri Thaddée NTIHINYURWA, yemejwe ko abaye arikiyepisikopi wa Kigali.

Hari ku wa 25 Gicurasi 1996, ubwo Musenyeri Anastase MUTABAZI, umushumba wa 6 wa Diyoseze ya kabgayi yahawe inkoni y’ubushumba.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment