Bang Media

Shakisha

Amateka y'u Rwanda-Ingoma y’ Umwami Kigeli IV Rwabugiri II

Ubuhemu bwa Nkoronko

Turetse ikosa Nkoronko yakoze mu iyimikwa rya Sezisoni, yongeyeho icyaha gikomeye cyo kubeshyera Umugabekazi ko yatwitswe inda n’ umugaragu we witwaga Seruteganya, ndetse ashuka n’ abagore b’ Umwami bose uko ari batatu ngo bazemeze iyo nkuru y’ impuha y’ uko nyirasenge ari na nyirabukwe atwite, kandi cyaraziraga ko yongera kuryamana n’ umugabo nyuma yo ku ba umugabekazi. Muri aba bagore harimo na nyina wa Rutalindwa wagombaga kuzaba umugabekazi ari we Nyiraburunga. Hari n’ aho Umwami Rwabugili yabakoranije arababaza ati : “Ko umugabekazi ababyaye nk’ uko ambyaye kuko ari nyogosenge kandi akaba na nyokobukwe, mushobora kumbwira kandi mukambwiza ukuri niba atwite cyangwa adatwite ?” abagore babanza gusuhuza umutima, nyuma bati : “Aratwite rwose.”

Byageze n’ aho Nkoronko yoshya Nzirumbanje musaza w’ umugabekazi na we arabyemeza, ariko igitangaje kandi giteye urujijo ni uko na Karamira, wa mwiru washatse kugusha Nkoronko mu mutego wo kuzatangwa na Rwabugili, yari ari ku ruhande rwe yemeza ko umugabekazi atwite.

Uyu Seruteganya ngo Nkoronko yamuzizaga ko yagabanye inyana 30 zanyazwe mu Mpororo, maze Nkoronko akazisaba uyu mugabekazi akazimwima. Ubwo Sezisoni yari amaze gushoberwa n’ iyo nkuru y’ uko nyina atwite, yatumye Nkoronko kumenya by’ imvaho niba ari byo. Ni uko Nkoronko ageze i Mbirima, yasabye umugabekazi kumwambarira ubutuku (ubusa bw’ abakomeye) ngo yihere ijisho. Undi ati : “Ndeba rwose ndi uwawe nk’uko byahoze, ntabwo ntwite barambeshyera (Ntabwo umugabekazi yari azi ko ari Nkoronko wahimbye iyo mpuha).” Nkoronko ati : “Abantu ni babi barakubeshyera, koko ndabibonye ntabwo utwite.”

Nkoronko akigera ibwami, yahaye Umwami inkuru amubwira ko umugabekazi atwite kandi ko inda ari imvutsi. Sezisoni ni ko guteranya abakuru ababaza ikibazo cy’ amarenga yumvikana, ati : “Inzoka yizingiye ku munwa w’ igisabo wagira ute ?” Na bo bati : “Wakubita inzoka utababariye igisabo.” Abandi barimo Rwakagara bati : “Washukashuka inzoka n’ icumu ikava ku gisabo, maze ukabona kuyica igisabo kigasigara ari gitaraga.”

Ubwo Umwami yahise yohereza ingabo I Mbilima zirimo abakomeye nka Nkoronko na Nyagahinga se wa ya ntwari kabuhariwe mu Ngangurarugo Nyiringango n’ abandi ngo bajye kuzana umugabekazi maze bice Seruteganya.

Bageze mu nzira benda kugera yo, abari mo Nkoronko bazi ko umugabekazi adatwite, baribaza bati nituzana umugabekazi tukica Seruteganya maze bikazagaragara ko yarenganye kandi n’ umugabekazi yambitswe urubwa, ntituzashira ? Ni bwo bahisemo gutera mu kivunge kugira ngo napfa mu he kuzamenyekana uwamwivunnye cyangwa uwatwitse urugo yari arimo. Uko biri kose ariko ntabwo Nkoronko yari kuzahonoka icyaha cy’ uko yabeshye Rwabugili ko inda y’ umugabekazi ari imvutsi.

Ubwo Seruteganya yabonaga igitero kije, yavuze n’ ijwi rirenga ati : “Ndabizi iki gitero ni njye gishaka, none nimuze mutware umugabekazi wanyu maze nipfire.” Ajya no mu nzu abwira umugabekazi ati warankamiye, sinabona bakwica. None sohoka bakujyane njye nipfire. Bamushyize ku ngoyi noneho ahamagara abateye ati nimuze mutware umugabekazi. Bahera ko bohereza batatu mu bari bateye, ari bo Rwakigarama rwa Nyamushanja, Ibare rya Gihamire w’ Umwenegatambira na mwene Ndagano w’ umunyiginya w’Abaka. Ubwo ba bagabo binjiraga mu nzu ngo bazane Murorunkwere, bahise bicwa n’ abantu ba Seruteganya, kandi umuhungu we witwaga Murangira asogota inkota ingobyi yarimo umugabekazi agira ati : “ni umuhungu wawe utwicishije, nta we dufite wo kuzaduhorera none nawe pfa.”

Nguko uko umugabekazi yatanze, ubwo abari bateye kwa Seruteganya inzu ye bayiha inkongi, apfana n’ abahungu be Sebugigi, Murangira, Mutwaranshuro na Ndengera. . Gusa itanga rya Murorunkwere benshi ntibarivugaho rumwe kuko hari abavuga ko ari Rwabugili wamwiyiciye amaze kumva ko atwite.

Abari bateye batahanye ibwami inkuru mbi ko umugabekazi yazize inkota, kandi Rwabugili yari yabihanangirije ko bagomba kwirinda ikintu cyose cyatuma ahagwa. Umwami akimenya itanga rye, yahise azabiranywa n’ uburakari, noneho bikubitiyeho n’ uko yahise amenya ko nyina bamubeshyeraga abibwiwe na Rwingondo wari umuja we, ndetse n’ umurambo warabyerekanaga kuko wari ucyoswa, ahita atangiza iperereza ngo amenye uwahimbye icyo kinyoma, ariko cyane cyane ashingira ku bamushubije ko iyo inzika yizingiye ku munwa w’ igisabo ugomba gukubita inzoka utababariye igisabo.

Mu by’ ukuri, abo Rwabugili yiringiragaho inama ni bo bari abagambanyi. Ibi ahanini usanga ari uko batari bazi ingaruka byagombaga kugira. Nkoronko we yari yibabarijwe n’ ukuntu umugore we yamusuzuguye akamwima inyana z’ inzirungu akazihera Seruteganya, bisa n’ ibivuze ko asigaye amumurutisha. Abandi bakuru nabo byarabababaje ku buryo ari nayo mpamvu umwiru mukuru Karamira, na Nzirumbanje sebukwe w’ Umwami ndetse n’ abagore be batatu babyitabiriye.

Bakaba ngo bari bazi ko nibimenyekana ko Seruteganya yurira igisasiro cy’ umugabekazi azatangwa maze ubutoni bw’ intamenyekana nka Seruteganya bukagenda nk’ ifuni iheze. Byaje rero kugenda uko batabitekerezaga, kuko benshi barimo n’ umugore w’ Umwami wagombaga kuzaba umugabekazi batanzwe bakicwa, Nzirumbanje musaza wa Murorunkwere na we aratangwa, Karamira ndetse n’ abandi bacibwa mu Rwanda.

Mu batanzwe, Nkoronko ni we wapfuye nyuma kuko inzuzi zamwimanye bitewe n’ uko yari umwana w’ abami babiri Gahindiro na Nyiramavugo, wongeye ho ko yanabaye se wa Rwabugili. Inzuzi rero zemeje ko agomba kugwa i Burundi bityo akaba umutabazi. Ibwami ni ko gutegura igitero bise icyo mu Lito kwa Rugigana, ari cyo Nkoronko yagombaga gutabaramo n’ ingabo ze zitwaga Inzirabwoba, maze bagera ku butaka bw’ u Burundi abari ku mugambi bagahita bamwica, ariko Rwampembe rwa Nkusi ya Gahindiro wari uri muri uwo mugambi aramuburira bituma agendera kure abagombaga kumwica, ni bwo igitero cyanyaze inka gusa kiratabaruka.

Ubwo Rwabugili yari mu rugo rwe I Rwamaraba ni ahahoze ari muri Musambira(ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’ Amajyepfo), aza kumenya ko Rwampembe ari we wamennye ibanga maze arabisha ndetse urugo rwe arurindisha impunyu zari mu mutwe w’ ingabo witwaga Ishabi ku buryo na Rukangabayombe rwa Rutendeli wari usanzwe ari umutware w’ urwo rugo yananiwe kurwinjiramo. Iryo terabwoba ryari iryo kugira ngo hatagira uwinjira iwe akamukuramo igitekerezo cyo gutanga Rwampembe na nyina, kugira ngo amucishe bugufi cyane na we yumve icyo kubura bivuze.

Bitewe n’ uko Rwampembe na nyina nabo bahoze batuye i Musambira hitwa i Buharo bwa Remacu, Rwabugili yoherejeyo umugabo witwaga Rwatambuga ngo agende amuzanire Kabyaza nyina wa Rwampembe aboshye, bityo mbere y’ uko Rwampembe apfa hakabanza nyina.

Rwatambuga wari wasezeranijwe ibihembo bikomeye na Rwabugili igihe azanye Kabyaza aboshye, yaragiye amenera Rwampembe ibanga ndetse amubwira ko atatinyuka kuboha nyina ngo amushyire Rwabugili. Ubwo baraye aho mu nkera y’ imihigo, mu gitondo bohereza abantu bata Rwampembe ku ngoyi bamu zanira Umwami.

Hashize akanya, Rwatambuga na we aba arahageze. Rwabugili abonye ko atazanye Kabyaza, ni ko kumubaza ati : “Nawe wabaye umugome ?” Rwatambuga aramusubiza ati : “Ugushuka gukora ibyo ni we mugome.” Ubwo Rwatambuga yahise yicwa, nyamara Kabyaza yari yiyahuye bamaze no kumushyingura. Rwabugili ni ko guhindukurira Rwampebwe aramubwira ati : “Ubu ngiye kukuburanisha nutsinda ndakurekura.” Rwampembe ati : “Kumburanisha ni byo byari kubanza mbere yo kumboha, none ubu isi yose yamenye ko Rwampembe yaboshywe. Nemeye kuburana ngo ndekurwe nkakomeza kubaho Rwatambuga amaze gupfa ari njye azira, naba mbaye imfura mbi.” Rwabugili ahita atanga itegeko baramwica.

Kubera uburyo Rwampebwe yari umuntu wubashywe cyane mu gihugu, urupfu rwe rwateeye ubwoba benshi bituma biyahura. Mu biyahuye harimo umukecuru w’ umunyacyubahiro witwaga Nyakjazana bahimbye Uwantege, wahoze ari umugore wa Gahindiro, wari utuye ku musozi wa Jali akaba yari nyina w’ igikomangoma Rwabika se wa Gacinya, yiyahurana n’ abagaragu n’ abaja bari mu rugo rwe. Ibyo byabaye mu mwaka w’ 1873, maze muri Nyakanga 1874 mu kirere cy’ u Rwanda haboneka Nyakotsi (Comète de Goggia), bayihimba Rwakabyaza kuko bakekaga ko ari umuzimu wa Kabyaza nyina wa Rwampembe uteye.

Kugeza icyo gihe, Nkoronko yari akiriho baramutinyiye ingabo ze zitwaga Inzirabwoba. Nyirimigabo yari yaragiriye Umwami inama ko amuteye hapfa ingabo nyinshi ku mpande zombi kandi zose ari ize. Umwami ni ko gukoresha uburyo bwo kohereza intumwa kuri buri ngabo yo mu Nzirabwoba ngo iyibwire iti : “Kuva kera, Umwami yifuje ko uza mu ngabo ze z’ Ingangurarugo. None ndagira ngo umbwire icyo ubitekerezaho mbone icyo njya kumusubiza.” Byageze igihe Inzirabwoba hafi ya zose ziva kuri Nkoronko, asigara yigunze iwe i Ngoma ya Nyagisozi ahahoze ari Komini Mugina, kandi Umwami amushyiraho abantu bamurinda ngo adacikira i Burundi.

Ariko muri icyo gihe, Rwabugili yari yaratabaye i Butembo, aza gutabaruka ajya mu rugo rwe i Rubangera, Nkoronko arabimenya yigira inama yo kumusanga yo ngo azagwe i Bwami ku mugaragaro aho kugwa mu rugo nk’ imbwa. Ubwo yari agituruka i Ngoma ageze ku wundi musozi, abona urugo rwe baruhaye inkongi kugira ngo bamwereke ko abatasi b’ ibwami bamucungira hafi.

Nkoronko ageze i Gishwero ahahoze ari muri Komini Mushubati, ahahurira na Mbonyuwontuma mwene Murengezi, umutware w’ Imvejuru, atabarutse ku rugamba i Butembo, aramufata aramurarana ahita atuma i Rubengera ko yafashe Nkoronko. I Bwami bamutegetse ko ajya kumutsinda i Nkotsi na Bikara ku karwa kari mu Kanyaru mu ruhande rwerekera i Burundi. Ubwo Nkoronko yagombaga gupfana n’ abahungu be bose uretse iwitwaga Ndangamyambi wababariwe n’ i Bwami kugira ngo azajye aterekera abazimu b’ iwabo. Abapfanye na se ni Rukangankagwe, umwe Rwogera yahaye Nkonko na we akamuha Rwabugili wari ukiri Sezisoni igihe baguranaga abana ; Mpigamakondo ; Mesarubango ; Kibuje na Ntizimurinda. Ubwo bari bajyanye Nkoronko aho agomba kwicirwa, yatumyeho i Bwami ko niba batishe Mbonyuwonkunda watinyutse kumushyira ingoyi ku maboko, u Rwanda ruzagerwaho n’ amahano akomeye. Muri uko kwezi, umutware Mbonyuwonkunda yaratanzwe arapfa kugira ngo adateza amakuba mu gihugu. Nguko uko Nkoronko wari warifurijwe na Rwogera kuzatangwa n’ Umwami uzamukurikira, yatanzwe hashize imyaka isaga 20 yose, akaba ari na we wa nyuma mu bagombaga guhorerwa umugabekazi wari umaze imyaka isaga 10 atanze. Ikindi ni uko Nkoronko ari we wari usigaye mu bahungu ba Gahindiro.

Mu kubagezaho iyi nkuru hifashishijwe

Igitabo : “Ibyo ku ingoma z’ abami b’ u Rwanda unyuze ku muzi w’ Abasuka” cyanditswe na Nyirishema Célestin,2008

Soma igice cya mber

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment