Bang Media

Reba Video

Shakisha

Amoko y'Abanyarwanda Mbere y'Umwaduko w'Abazungu

Andi moko avugwa(Abahutu n’Abatutsi ) yashyizweho mu gihe cy’abakoloni bashakaga gukurura amacakubiri mu Rwanda, bakurikije imibereho y’Abanyarwanda mu bijyanye n’umutungo ; umutunzi akaba umututsi, naho ugihakwa agishakisha amaboko akitwa umuhutu.

Nyamara amoko nyakuri y’Abanyarwanda dukomora ku bakurambere azwi ni 18 ; yakabaye ari 19 ariko kubera ko hariho ubwoko bumwe bw’Abahondogo bwazimye burundu ubwo Ingoma –Ngabe y’I Gasabo yateraga Igihugu cy’Ubugesera ishaka kukigarurira. Aho hari ku Ngoma y’Umwami w’u Bugesera witwaga Nsoro IV Nyamugeta.


Intambara yo kwigarurira u Bugesera yashojwe na Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo ahasaga mu w’ 1741 kugeza mu w’1746, iyo ntambara yabaye icyorezo cyane hapfa Abahondogo benshi.

Abahondogo nyabo basigaye mu Rwanda ni mbarwa, ni cyo gituma ayo moko aba 18.

Ayo moko ni aya akurikira :


1.Abega
2. Abazigaba
3. Abasindi
4. Ababanda 5.Abacyaba
6. Abagesera
7. Abungura
8. Abakono
9.Abasinga 10.Abanyiginya
11. Abenengwe
12. Abasita
13. Abashingo
14. Abahinda
15. Abarenge
16. Abaha
17. Abanyakarama
18. Abatsobe

Iyo usuzumye ayo moko yose usanga muri buri muryango abamo, ibyo bikaba bigaragaza ko Abanyarwanda ari abavandimwe ko nta cyo dukwiye gupfa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego