Bang Media

Reba Video

Shakisha

Apple Iraregwa gukoresha izina iPad itabifitiye uburenganzira.

Ni ibintu bidasanzwe kumva isosiyete yo mu Bushinwa irega inyamahanga kuvogera uburenganzira bw’ibihangano; kuko izaho arizo zishyirwa mu majwi cyane kugira zityo.

Nkuko byagaragajwe mu kirego isosiyete ya Proview Technology yashyikirije rumwe mu nkiko zo mu mujyi wa Shenzhen ho mu Bushinwa, umujyi Apple ifitemo amangazini 3 akomeye, Apple ikomeje kuvogera uburenganzira bwite ibinyujije mu kugurisha ibicuruzwa byanditseho “iPad”.

Izina rya iPad ryandikishijwe nk’umutungo bwite mu Bushinwa n’ibindi bihugu binyuranye mu mwaka w’2000, ibi bikorwa bwambere n’ishami rya Proview Technology riri muri Taiwan.

Mu kwiregura Apple ivuga ko yaguze uburenganzira n’ubuyobozi bwa ririya shami, bityo nta cyo yagakwiye kuba ibazwa. Ku rundi ruhande, Proview Technology yo mu Bushinwa yasobanuriye urukiko ko nta burenganzira ririya shami rifite bwo kugurisha iPad, nk’izina rya sosiyete yose.

Kuri uyu wagatatu taliki 22 z’ukwa kabiri, ubucamanza bw’urukiko rw’ibanze rw’I Shenzen bwamaze amasaha atari make bwateze yombi ababuranyi bombi, biza kurangira bigaragara ko gufata imyanzuro bitari bworohe. Biravugwa ko uru rubanza rushobora no kuregwa muri USA, aho PT ivuga ko ishobora kuzahakura indishyi ya miliyari 2 $.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego