Bang Media

Reba Video

Shakisha

Beast, imbwa ikoresha Faceboook

the zuckerberg

Nkuko byagaragajwe n`ubushakashatsi bwakozwe n`urubuga rwa interinet Mashable, 14 ku ijana by`abaturage ba leta zunze ubumwe za amerika bafite amatungo bayakoreye urupapuro (page) ku rubuga rwa internet Facebook.

Nyiri uru rubuga rero Mack Zuckerberg nawe akaba yateye ikirenge mu cy`abandi, ubu imbwa ye nshyashya izwi ku izina rya Beast nayo ifite urupapuro kuri uru rubuga.

Iyi mbwa ikiri ntoya, Zuckerberg n`umukunzi we Priscilla Chan bakaba barafashe umwanzuro wo gufungura uru rupapuro mu rwego rwo gutangaza ko Beast yaje kwiyunga ku muryango wabo. Beast yavutse taliki 10/1/2011; ifite inkomoko ku mugabane w`uburayi, mu gihugu cya Hongrie.
Ubu kuri urwo rupapuro ( facebook.com/beast.the.dog) hagaragaraho amafoto yabo bombi na Beast, aho bagaragara bari kwimukira mu nzu yabo nshyashya iri ahitwa Palo Alto muri leta ya California. Baragaragara nk`umuryango wishimye koko.

Nkuko byakomeje gutangazwa na Mashable, ngo iki gikorwa cya Bwana Zuckerberg ni ikigaragaza inzozi za benshi mu banyamerika, dore ko ubu imbwa 3 ku ijana zo muri leta zunze ubumwe za amerika zigiye zifite abakunzi barenga 500 kuri Facebook, 27 ku ijana zifite urupapuro kuri YouTube, naho izirenga 6 ku ijana zikaba ziri kuri Twitter.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego