Bang Media

Reba Video

Shakisha

Bill Ruterana

imyenda ikoze mu migwegwe by bill ruterana
- Yahawe igihembo cyitwa ‘Fil de Bronze’ muri 2005, nk’umudozi mwiza w’umunyafurika ukiri muto.
- Yemerwa n’aba stylistes bakomeye ku isi nka Alphadi, Pathé’O, Christian Lacroix n’abandi.
- Ibyerekeranye na mode yabyiyigishije wenyine (autodidacte).
- Arashaka ko umugwegwe w’u Rwanda umenyekana ku isi yose, abantu bakambara imyenda iwukozwemo.

Nyuma yo kubaganirira ku bantu bamwe na bamwe bahesheje ishema u Rwanda mu byerekeranye n’ubudozi bw’imyenda igezweho (stylisme) nka Daddy de Maximo, Patrick Muhire ndetse na Honorine Uwera uyerekana (mannnequin), ubu noneho tugeze ku gihangange Bill Ruterana, ukomeje guhesha ishema urwamubyaye mu mahanga ya kure.

Bill Ruterana ni umunyarwanda wavukiye i Bukavu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (R.D.C), mu mwaka wa 1984. Mu mwaka wa 1994, nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi, nibwo yatashye mu Rwanda.

Uyu musore ngo ubuzima bwe bwaje gukomereza mu Rwanda. Yakuze yiyerekana nk’umuntu uzi gushushanya cyane ku buryo abamuzi nk’i Nyamata mu myaka ya za 2000 batangajeko ibintu uyu musore yashushanyaga byatangazaga ababibonaga bose, abato, abakuru, abakecuru n’abasaza !

Yiga muri secondaire yarakomeje arashushanya, maze arangije biba ngombwa ko atangira gukora akazi ngo afashe nyina, aho guhita ajya muri Kaminuza. Ikibazo yahuye nac yo ngo ni icy’uko mu Rwanda, ibintu byerekeranye n’ubugeni bidahabwa agaciro cyane.

Kwinjira muri mode kwe kwaje afite imyaka 19, ubwo yahabwaga ikiraka cyo gushushanya ku mibiri y’aba mannequins muri festival imwe. Ni ukuvuga rero ko ntaho yabyize, yagiye abyiyigisha ahereye ku kuba yari asanzwe ari umushushanyi mwiza, akaba yaranasigaga amarangi mu buryo bw’ubugeni (peinture artistique).


Mu mwaka wa 2005 ni bwo Bill Ruterana yerekanye uwo ari we, muri Festival International de la Mode Africaine (FIMA) yabereye i Niamey muri Niger. Aha habereye irushanwa ry’abastylistes nyafurika bazamuka, bari munsi y’imyaka 35. Muri 95 biyandikishije, hatowemo 10 gusa na we arimo, kandi ari ubwa mbere yari yitabiriye irushanwa nk’iryo. Ku myaka 21 gusa, ni we muto warimo.

Aba bajeunes barahanganye biratinda, berekana imyenda yabo idoze ku buryo butandukanye kandi butangaje, maze Bill Ruterana atangaza abantu cyane aho yerekanye imyenda ye ikozwe mu bimera (matières végétales), cyane cyane umugwegwe, n’ibindi bintu yakuye hirya no hino mu Rwanda nk’ibimene by’amacupa, amortisseurs z’amamodoka yakozemo inigi, udukomo (bracelets)n’ibindi.

Ibi bintu byatangaje abari aho, cyane cyane jury yari igizwe n’ibyamamare nka Alphadi, Pathé’O na Xuly Bet, maze Bill yegukana umwanya wa gatatu, bityo ahabwa igihembo bita ‘Fil de Bronze’, kijyana n’amafaranga 2000 by’ama euros.

Kuva ubwo, yatangiye kuvugwa cyane, ku buryo hari n’abaketse ko ari we wabaye uwa mbere ! Yakiriwe n’ibinyamakuru bikomeye, aramenyekana pe, atangira gutumizwa mu ma defilés menshi mpuzamahanga, hose akakirwa nk’intiti (génie).

Nko mu mwaka wa 2006, Bill Ruterana yitabiriye festival ya mode ikomeye cyane yitwa “Mode Afrique” yabereye i Kigali, iyi ikaba yari yitabiriwe n’abastylistes b’ibyatwa nka Alphadi, Pathé’O n’abandi. Aha Bill yari yafashwe nk’umuntu udasanzwe, dore ko noneho yari mu gihugu cye. Iyi festival yari yatewe inkunga na Afrique Magazine, Kenya Airways, Amstel Beer n’andi masosiyete mpuzamahanga akomeye. Ama defilés yabereye muri Intercontinetal Hotel, ubu yitwa Serena, amafaranga yavuyemo yahawe CNLS ngo afashe abanduye agakoko ka SIDA.

Mu mwaka wa 2008, Bill Ruterana yitabiriye ihuriro Labo Ethnik i Montreuil mu mujyi wa Paris. Iri huriro riba rigizwe n’aba stylistes ba Afurika na Caraïbes. Aha niho yatangarije ko agiye gutangira gukoresha umugwegwe ku myenda azajya arema. Ati “iwacu mu Rwanda umugwegwe ntukoreshwa cyane, kandi uwusanga ahantu hose, kuwukoresha biroroha kandi uvamo imyenda myiza.” Muri 2009, nabwo yitabiriye Labo Ethnik ya gatatu i Paris. Ikiba cyitezwe muri iri huriro ni uko abastylistes bazana imyenda bahanze idasanzwe kandi ifite aho ihuriye n’umuco wabo.

Ku byerekeye n’uko abona u Rwanda, dukurikije ama interviews atari make yagiranye n’ibitangazamakuru binyuranye , yagiye atangaza ko akunda igihugu cye. Nko mu mwaka wa 2005, ubwo yari amaze gutwara ya fil de bronze, uyu musore yatangarije afrik.com ko ashaka kuzaba icyamamare (star), atari ukugira ngo aziyemere, ngo ahubwo azaba ari ukugira ngo abanyarwanda bene wabo bemere kandi bibone mu byo akora (je rêve d’être une star, non pas pour flatter mon ego, mais pour faire accepter mon travail à mon peuple).

Ikindi yavuze ngo ni uko iwabo mu Rwanda adashobora kurota akoresha defilé yerekana imyenda iri sexy, ngo kuko abanyarwanda batabikunda na gato.
Ubu uyu musore arakomeje muri mode, aho agenda atumirwa ahantu hatandukanye nko mu ma festival akomeye, cyangwa ibikorwa byo gufasha abababaye (philantropie), ari nako yerekana imyenda ye ikoze mu mugwegwe w’i Rwanda !

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego