Bang Media

Reba Video

Shakisha

Bimwe mu byagezweho mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije

Mu rwego rwo gukora ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, abahanga ubu bararwanira gukora mudasobwa zikozwe mu bintu biboneka muri kamere, hard disk zikoresha umuriro muke n’ibindi. Dore bimwe mu bimaze kugerwaho muri urwo rwego: IBM irimo kugerageza Server izajya ikoresha amazi kugira ngo igabanye ubushyuhe bwayo.

Icyo gitekerezo cyaje kuva aho bibonekeye ko ikoranabuhanga ryohereza mu kirere imyuka yangiza ku rugero rwa 5% kandi uwo mubare ukaziyongera mu myaka 10 iri imbere.

Ni muri urwo rwego ikigo cyo mu Busuwisi gishinzwe ikoranabuhanga na IBM batangije umushinga wo gukora Server bise Aquasar itangiza ikirere, ikagabanya ubushyuhe bwayo ikoresheje amazi.

Ayo mazi azajya ashyushwa ku rugero rwa 60° akazajya afasha server kugira ubushyuhe bwa 85° ishobora kwihanganira. Ibyo akaba ari nyuma y’aho bigaragariye ko ibyuka byangiza ikirere server zibyara bituruka ku byuma biba bishinzwe kuyigabanyiriza ubushyuhe. Akarusho ni uko amazi ashyushye azajya asohoka muri iyo server izajya yifashishwa mu gushyushya ishuri ry’aba engineers ryo mu Busuwisi.

Asus yahisemo gukoresha imigano mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa rya Plastique


Asus ni uruganda rukora ibijyanye na mudasobwa rubarizwa mu gihugu cya Taiwan, akarere gahereranye n’ubushinwa, ibihugu bizwi kugira imigano myinshi cyane.

Asus ubu iri gushyira ku isoko ibikoresho byinshi byakoze hifashishijwe imigano mucyo bise U Bamboo bitangiza ikirere kandi bigakora neza cyane.

Ibyo akaba ari mu rwego rwo kugabanya igiciro kigenda mu gukora ibintu byibanze kuri mudasobwa nka motherboard na graphic card.

Ibyo byose ikaba ibikora yifashishije imigano, ikimera usanga ahantu henshi ku isi kandi kigakura vuba. Ibyo bikagabanya ikoreshwa ry’ibikomoka muri plastique. Ikindi ni uko Asus yifashisha amababi n’ibisigazwa by’imigano mu gukorwa amakarito ifunikamo izo mudasobwa zayo.

Corky, imbeba idakoresha umugozi

Iyo mbeba ikaba yarahibwe n’uwitwa Adele Peters akaba ari imbeba idakoresha umugozi kandi ntikenere n’amabuye kugira ngo ikore. Ikomora umuriro ikeneye mu tugendogendo ikora igihe umuntu ayisunika hirya no hino no mu bushyuhe ikura mu kiganza cy’uyikoresha.

Ikaba yarakozwe hifashishijwe ibintu bibona nk’ibisiganzwa by’ibiti n’ibindi bitangiza ibidukikije.
Iyo mbeba ikaba igikorerwa ubugororangingo ariko ikaba izajya ku isoko vuba.

Microsoft na mudasobwa zayo zisinzira ariko zigakomeza kugaragara kuri network

Microsoft irimo kugerageza sleep proxy system(system ituma mudasobwa zisa nk’aho zitari gukora ku buryo umuntu yavuga ko ziba zisinziriye) izatuma umuntu ashobora kuzimya cyangwa agasinziriza mudasobwa nyamara ntibiyibuze gukomeza kuguma kuri rezo (network).

Icyo gihe mudasobwa izaba izimije ariko ikomeze igaragare kuri rezo no kubayikoresha bari ahandi hantu. Iyo mudasobwa izakoresha applications ebyiri arizo: SleepNotifier izaba na Sleep Server isashyirwa muri Server igaburira rezo, iyo ikaba ishinzwe kugenzura ibyinjira n’ibisohoka.

Iyo system ikaba yaramaze kugeragezwa no ku zindi system zidakoresha ubuhanga bwa Microsoft kandi byagaragaye ko igabanya amafaranga agenda ku muriro ukoreshwa na mudasobwa kuko mudasobwa isinziriye ikoresha 50% gusa y’umuriro mudasobwa icanye ikoresha.

GreenTouch, rezo(network) zitangiza ibidukikije

Uwo mushinga watangijwe na Bell Labs. Igitekerezo kibaba cyari ugushyiraho ikoranabuhanga rituma ingano y’ingufu rezo z’itumanaho zikoresha igabanukaho 1000 mu myaka 5 iri imbere.

Ubushakashatsi bwa Bell Labs bukaba bwarerekanye ko amarezo n’ibiyagize bishobora gukoreshwa neza inshuro 10000 zisumbuye kurusha uko bikoreshwa iki gihe.

Ibindi bigo mu ikoranabuhanga bikaba byaritabiriye uwo mushinga. Ibyo bigo ni nka AT&T, Chine Mobile, Telefonica, SwissCom na Samsung.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego