Bang Media

Reba Video

Shakisha

Bimwe mu Byaranze Amateka ya Nyanza

Bamwe mu badasobanukiwe n’amateka y’ u Rwanda bazi ko Nyanza ari wo murwa wonyine w’ingoma za cyami zabayeho mu Rwanda. Nyamara amateka y’ u Rwanda agaragaza ko abami ma mbere batuye mu Nduga no mu turere twa Bwanacyambwe. Mu kinyejana cya19 ni bwo abami ba mbere batangiye gushyira imirwa mikuru yabo muri Nyanza.

Aha amateka agaragaza ko nk’ umwami Kigeri IV Rwabugiri yari atuye i Mwima hafi ya Mushirarungu. Nyuma ya Kigeri IV Rwabugiri, umuhungu we Yuhi wa V Musinga yabanje gutura i Kamonyi, yimukira i Gitwiko, Bweramvura nyuma aza gutura i Mwima muri Nyanza.

Nyanza wari umurwa ugizwe n’inzu zigera kuri 16. Buri nzu yari ifite akamaro kayo. Urubuga rw’ ibwami rwari rufite irembo rimwe abantu banyuragamo bagera ku mbuga ngari abanyarwanda bahuhuriragaho bataramye cyangwa mu bindi bikorwa. Iyo mbuga izwi ku izina ry’ “akarubanda”.

Hari kandi izindi nzu zigera kuri 34 z’ abagaragu b’ umwami. Uretse izi nzu zari zubatse i bwami, hari izindi nzu zari zubatse ku misozi ya Mugonzi, Gatsinsino, Gakenyeri, Mwima, Kavumu, Gihisi na Nyamagana. Inzu nini ngo zabaga ari iz’abatware mu gihe inzu nto zabagamo abagaragu babo.

Abamikazi ( abagore b’ umwami) bo babaga hanze y’amazu y’ ibwami. Urubuga rw’ ikigo cy’ingoro z’ umurage w’ u Rwanda kivuga ko Mukashema nyina wa Kigeli V Ndahindurwa yari atuye i Kavumu, naho Kanyange, Nyirakabuga, nyina wa Rwigemera na Kankazi, nyina wa Rudahigwa, babaga i Mwima, ku ivuko ry’ umwami

Mutara III Rudahigwa

Ku ngoma y’umwami Musinga ni bwo Nyanza yamamaye kubera ibikorwa bya politiki, umuco, ubukungu n’ ubukerarugendo byahakorerwaga. Ibi bikorwa byose nibyo byakururaga abanyarwanda bavaga imihanda yose bakaza i bwami.

Aya mateka yaje gusibangana ku mwaduko w’abazungu bituma urujya n’ uruza rw’abanyarwanda bazaga ibwami rugabanuka. Ku ngoma ya Musinga kandi hagaragaye ubwumvikane bucye hagati y’abazungu bari bazanye imatwara y’ idini ya gikiristu. Musinga yanze kuba umukiristu bituma bamucira i Kamembe nyuma bamujyana i Moba muri Kongo Kinshasa ari naho yatangiye.

Nyanza ku ngoma ya Rudahigwa

Nyuma y’aho ababiligi bafatanyije na kiliziya gatolika bavaniye umwami Musinga ku ngoma nk’uko ikigo cy’u Rwanda cy’ ingoro z’ umurage kibivuga, bimitse Mutara III Rudahigwa wari wemeye gukorana na bo ndetse aranabatizwa.

Rudahigwa afite imyaka 20 ni bwo yasimbuye se atangira akorana neza n’abazungu. Mu 1935 yemerera abazungu kubaka kiliziya ahari urugo rwa se Musinga ahitwa ku Kigabiro. N’ubwo arikoRudahigwa yakoranaga neza n’abazungu, muri icyo gihe Kabgayi yari icyicaro gikuru cya kiliziya gatulika yagize ububasha bukomeye ku mitegekere y’ igihugu

Nyanza nyuma y’ubwigenge

Mu 1961 u Rwanda rumaze kubona ubwigenge, Nyanza yari izwi nk’icyicaro cya politiki byaribagiranye. Kuva icyo gihe ahubwo Nyanza yatangiye kuvugwa nk’inkomoko y’abakire kandi bashoboye gushaka imari.

Ibi ngo byatumye abategetsi bo kuri Repubulika ya kabiri bagira ishyari bituma bagabanya umubare w’inshuro amasoko yaremaga mu cyumweru ava ku nshuro esheshatu agera ku nshuro imwe mu cyumweru.

Ibi ngo byatumye abacuruzi bo muri Nyanza batabyishimira bituma bamwe muri bo bimukira muri Kigali gukomerezayo ibikorwa byabo by’ ubucuruzi. Mu 1994 mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi kimwe n’ahandi mu gihugu Nyanza yabuze benshi mu bari bayituye.

Muri gahunda y’ iterambere, ubuyobozi bwa Nyanza ubu yabaye akarere bukaba bushaka uko bwateza imbere umujyi wa Nyanza wahoranye umurwa mukuru wa Nyabisindu ku ngoma ya cyami.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego