Bang Media

Reba Video

Shakisha

Bisangwa Nganji Benjamin

Bisangwa Nganji Benjamin
Bisangwa Nganji Benjamin ni Umuhanzi wo muri kaminuza y’u Rwanda (UNR). Uyu muhanzi amenyerewe mu rwenya rudasanzwe “INKIRIGITO”. Azwi kandi mu ndirimbo z’umwimerere. Akarusho aherutse no kubona igihembo muri “Rector’s Excellence Award” cy’umuhanzi wahize abandi mu mwaka w’ 2009 (Best male artist). Yagihawe mu nkera y’abahizi tariki ya 18 Nzeri 2009, muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ari na bwo hatowe Miss Campus 2009.

Abagira amahirwe yo kubona Bisangwa Nganji Benjamin mu byumba by’imyidagaduro aho aba akina za komedi, avuga inkirigito cyangwa ikinamico bitangira baseka kugeza birangiye. Uko guseka guturuka ku buryo agenda asobokekeranya amagambo ugasanga yavuze ibindi. Ibyo avuga ko abishobozwa n’uko amagambo y’ikinyarwanda ari macye bigatuma agira ibisobanuro byinshi. Bamwe banabibonamo ubundi buvanganzo bushya bw’ikinyarwanda.


Uwo ni umuhanzi umwe rukumbi wabashije kongera igishya mu ririmi rw’ikinyarwanda akaza no kubyita inkirigito, hirya y’ubuzima bw’umunyeshuri ahatse ubuhanga butandukanye burimo ubwo gukina asetsa mu kinamico ndetse bunagera mu kuririmba dore ko ari umwe mu bagize orukesitere Salus Populi.


Ijambo inkirigito ryazanywe na Ben Nganji wavutse ku wa 06 Ukuboza 1983, ryatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2007. Ben Nganji asobanura inkirigito atya, “Ni izinga rizingiyemo igitwenge gituruka mu ifpundo ry’urusobe n’uruhererekane rw’amagambo ahindagurikira mu nteko z’amazina, ndetse hanifafashishijwe ubukene bw’ururimi rw’ikinyarwanda bikagutera gutwenga. Ikubiyemo inyigisho za bose yaba bucura na mucyecuru bisangamo bagaseka dore ko guseka, udaseka aba asongwa, bituma udasaza”. Uko niko nyir’imvugo nshya abyitangariza. Ubuhanga bwa Nganji Ben bushingiye ku gusetsa yifashisha amagambo. “Ibyo mvuga uko bikurikiranye, ukungikana no guhindagurika ku magambo nibyo bisetsa abanyumva” . Uwo muhanzi abivana ku kwitegereza sositeye, nta na kimwe aca imbere atitegereza nk’uko abitangaza, ibyo ninabyo bimuha kugera ku buhanzi bw’inkirigito.


Inkirigito iganisha ku bibera muri sosiyete muri rusange, ibiba mu mpande zitandukanye z’isi ndetse na gahunda leta ishishikariza abaturage. Ndetse Nganji atangaza ko adashobora kubura inganzo kuko ayikura ku bantu, Nganji agira ati “Inganzo yanjye izakama mwagiyehe?”. Kuri ubu, iyo yinjiye mu nzu z’ibitaramo asigaye yakirizwa amashyi menshi n’ibitwenge mbere y’uko agira icyo avuga yaba ari mu kuririmba cyangwa gusetsa abantu. Ndetse n’ab’imahanga bifuza kumubona. “Umuntu umwe utaba mu Rwanda yambwiye ko bacyeneye ko najya kubasetsa I burayi”. Gusa kuba bitamuha umugati ntibimuca intege kuko ikimushishikaje ari amasomo agerereje mu mibare itavangiye nk’uko abyita (Mathématiques Appliqués). Nyuma yo kugerereza ayo masomo azareba niba ubwo buhanzi bwe yabwungikanya no gukomeza amasomo mu gihe Imana imuhaye ubuzima, akaba yanazana utundi dushya, nk’uko yabitangarije Imvaho Nshya. Kuba yarabonye ko iyo nganzo ye ikundwa, agira ati “Iyo ibintu byawe bikunzwe wumva uruhira ukuri, ugaharanira ko inganzo yawe ikomeza kujya imbere, kandi burya byose yaba ibibi cyangwa ibyiza ukuramo inganzo”. Ngo nanone kuba ari umwe mu Banyarwanda bacye b’ubu, washoboye kugira agashya mu buvanganzo bituma yumva ari umwenegihugu nyawe kandi wishimiye kongera igishya mu Kinyarwanda nka ba Kagame Alexis n’abandi. Bityo Ben Nganji agiye gusohora igice cya kabiri (volume II), izaba inagaragaramo amashusho, bitandukanye n’iyambere yari amajwi gusa. Izo zose zikaba ziri mu minota isaga 30. Icyifuzo cya Ben Nganji ni uko Minisiteri ifite umuco kimwe n’abarebwa no guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda bamufasha agasakaza ururimi rumeze nk’urugiye gucika ndetse ngo byanakwigwa mu mashuri. Uwo basigaye bita inkirigito ibyo akora byose nta n’umwe ubimufashamo.


Uretse inkirigito, Ben Nganji anazwi cyane mu muziki n’ikinamico


Uwo musore iyo nganzo ye yayitangiye ubwo yari muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR), ubwo yakoraga kuri Radio Salus mu kiganiro cyo gusetsa muri 2007. Ariko nk’uko abitangaza, yatangiye inkirigito mu ruhame mu mwaka wa 2008, ubwo habaga imurikagurisha muri Kaminuza y’u Rwanda, bakamutumira ngo abasetse bigendeye ku buryo yari aherutse kwiyerekana mu kinamico. Kuva ubwo yabaye ikirangirire ku buryo agera ahantu agatungurwa n’uko bamuzi cyane, bikamutangaza nk’uko abyivugira. Gusa nta muntu n’umwe yabikuyeho wo mu muryango wabo n’ubwo abantu bakuru bo mu muryango wabo bakunda gushyenga no gutebya cyane. Uwo musore wakuriye muri Kinihira, mu Karere ka Rulindo, yakuze akunda amakinamico, guhimba uturirimbo bigendeye ku tundi dusanzwe mu gihe yari mu basukuti (scouts) ariko akananyuzamo akaririmba muri korari y’ishuri rya Groupe Scolaire ya Muhura, aho yigaga imibare n’ubugenge.


Kuva akiri mu mashuri yisumbuye i Muhura, yari umutoza w’ikinamico akanandika, ndetse mu kurangiza amashuri yisumbuye yahawe amahugurwa mu kwandika amakinamico n’inkuru ndende bikaba byaramufashije gutera indi ntambwe mu makinamico. Ibyo nibyo yakomeje akigera muri kaminuza, aba umwe mu bagize Les Stars du Theatre, gurupe ikina za kinamico muri NUR. Kuba umuririmbyi waje no kumenyekana nko mu ndirimbo “Afurika Nziza” na “Nsazanye inzara” zigaragara mu mashusho, “Umwali umwaye” kimwe n’izindi byaje yiga muri kaminuza. Izo ndirimbo zise nazo zivuga ku bigaragara muri sosiyete. Nganji atangaza ko yatangiye kwiga umuziki mu kigo cya NUR cy’umuco Centre Universitaire des Arts, ahanavukiye Groupe Ikobe nayo imaze kumenyekana cyane kubera umwimerere wayo mu kuririmba, nyuma yaje kubarizwa muri Orukesitere Salus Populi ya Kamunuza y’u Rwanda.

via Orinfor
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego